Ni ingingo yagarutseho ku wa 09 Ukwakira 2024, aho yari yitabiriye amarushanwa y’ikoranabuhanaga ya ‘RCA Hackathon’ y’abanyeshuri bo muri Rwanda Coding Academy yari abaye ku nshuro ya kabiri.
Kuri iyi nshuro yitabiriwe n’abanyeshuri 75 bari bari mu matsinda 15, aho bari bafite imishinga itandukanye igamije gukemura ibibazo bihari hifashishijwe ikoranabuhanga mu nzego z’uburezi, ubuzima, urwego rw’imari, ubwikorezi, ubuhinzi, kurwanya ibiza n’izindi.
Minisitiri Nsengimana yagize ati “Aya marushanwa ni ngombwa kugira ngo abanyeshurri barebe ibyo bize babishyire mu bikorwa, kenshi usanga biga ariko ibyo bize ntibamenye uburyo babishyira mu bikorwa. Ni ngombwa ko amarushanwa nk’aya akomeza gukorwa ahubwo tukanashyiramo n’abandi banyeshuri bitari aba gusa bo muri RCA.”
“Niba dushaka ko dutera imbere binyuze mu bukungu bushingiye ku bumenyi, ni ngombwa ko amashuri nk’aya tuyagira menshi tukayabyaza umusaruro kugira ngo tugere ku byo Leta yiyemeje kugeraho.”
Hari bamwe mu banyeshuri bo muri RCA bagiye bubaka porogaramu ubu ziri gukoreshwa hanze zirimo iyifashishwa mu gushaka amacumbi, iyifashishwa mu rwego rw’ubutabera n’izindi.
Hari n’uwakoze umushinga ubona inkunga yaturutse muri Silicon Valley, icyanya cy’ikoranabuhanga cya mbere ku Isi giherereye i San Francisco mu Majyaruguru ya Leta ya California.
Hari urundi rugero rw’abanyeshuri basoreje muri RCA umwaka ushize, aho ubu batangije ikigo ‘LEINS’ gitanga serivisi zo gutunganyiriza ibigo n’indi miryango porogaramu bifuza hifashishijwe ‘AI’ yaba ibyo mu rwego rw’ubuzima, uburezi, urwego rw’imari n’ahandi henshi.
Umuyobozi wa Rwanda Coding Academy, Dr Papias Niyigena, yagaragaje ko intego y’aya marushanwa ari ugushishikariza abanyeshuri kwifashisha ubumenyi bafite mu kubaka ikoranabuhanga ryazana ibisubizo by’ibibazo bihari.
Ati “Iyi mishinga ntabwo irangirira aha, wenda nk’ishuri ntidufite ubushobozi bwo gukomeza kubakurikirana na nyuma y’ishuri ariko hari abayikomeza. Twasabye ko twakongererwa ubushobozi twizeye ko bazadufasha.”
Umuyobozi Mukuru wa RTB, Eng. Paul Umukunzi, yavuze ko hari igikwiriye gukorwa kugira ngo imishinga nk’iyi iba yakozwe n’abanyeshuri ikurikiranwe, itangire ikoreshwe ibyo yagenewe.
Ati “Intego nyamukuru ni ukureba uko ya mishinga yava mu bitekerezo gusa ahubwo ikajya no ku isoko. Turi hano kugira ngo tunayimurikire abafatanyabikorwa cyane cyane n’abashoramari turebe ko twafatanya iyi mishinga ijyanwe ku isoko ibyazwe umusaruro.”
Umushinga wabaye uwa mbere ni uwa LabSync wa laboratwari y’amasomo ya siyansi yo ku ikoranabuhanga ku buryo ishobora kwifashishwa n’amashuri adasanzwe azigira, ikanagira n’igice cyo gukoresha ‘VR Headsets’ umuntu uzambaye akamera nkaho ari muri laboratwari.
Umushinga wa kabiri ni uwa Agrinexa wo wifashisha ikoranabuhanga rya ‘Sensors’ n’ikoreshwa rya internet mu bindi bikoresho [Internet of Things] mu guha abahinzi amakuru ahamye y’ubutaka n’ibimera. Uyu unafite igice cya porogaramu ya telefoni cyangwa mudasobwa ya ‘AI’ ishobora kwifashishwa mu gupima ibibazo ibihingwa bifite.
Umushinga wahembwe ku mwanya wa gatatu ni uwa Etix. Ni porogaramu ya ‘AI’ yifashishwa mu kugura amatike ku ikoranabuhanga no kumenya amakuru y’aho imodoka ushaka gukoresha igeze. Iyi ifite n’uburyo bwa USSD bushobora kwifashishwa n’abadafite telefoni zigezweho.
Abanyeshuri bagize amatsinda yegukanye ibihembo, bahawe ibikoresho bitandukanye birimo mudasobwa, tablet, n’ibindi bizabafasha gukomeza ubushakashatsi ku mishinga yabo.
Amafoto: Usabamungu Arsene
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!