00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kera kabaye Blue Origin ya Jeff Bezos yohereje icyogajuru cyayo mu Isanzure

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 17 January 2025 saa 01:43
Yasuwe :

Ikigo cy’umunyemari Jeff Bezos gikora ibijyanye n’ibyogajuru cyitwa Blue Origin, cyakoze igerageza rya ‘rocket’ yacyo yifashishwa mu kohereza ibyogajuru mu Isanzure izwi nka New Glenn ndetse iri ryagenze neza.

Ni igerageza ryagombaga kumara amasaha atandatu, harebwa ubushobozi bwayo.

Iyi ‘rocket’ niyo ya mbere ikigo cya Blue Orgin cyabashije gukora ishobora kohereza ibyogajuru mu Isanzure. Ku wa 16 Mutarama 2025, nibwo yari ihagurukiye mu cyanya cya Cape Canaveral Space Force muri Leta ya Florida.

Blue Origin yari ifite intego ko kongera gufata igice cyo hasi gihagurutsa ‘rocket’ ku butaka [first-stage booster] kugira ngo kibe cyakongera gukoreshwa nk’uko SpaceX ya Elon Musk yabigezeho, ariko ntibyayihiriye kuko ubwo iki gice cyagarukaga ku butaka, itumanaho ryacyo n’itsinda ryakigenzuraga ryavuyeho, bituma kiburirwa irengero mu nyanja.

Iri gerageza ryakozwe mu rwego rwo kugaragaza ubushobozi bw’iyi ‘rocket’ ikoze mu buryo ishobora gutwara satellites zifite uburemere bw’ibiro 3.000.

Blue Origin kandi yamaze kugirana amasezerano n’Ikigo cya Amerika gishinzwe iby’Isanzure, NASA, yo kwifashisha ‘rocket’ ya New Glenn mu kugeza ‘robot’ z’ubushakashatsi ku mubumbe wa Mars.

Hari kandi gahunda yo kuyifashisha mu gushyigikira umushinga wa Amazon witwa Kuiper wo gutangira gutanga internet ishingiye ku byogajuru nk’uko ikigo cya SpaceX gitanga iya Starlink.

Jeff Bezos, washinze Blue Origin mu 2000, afite urukundo rudasanzwe rw’ibijyanye n’Isanzure, aho afite inzozi z’uko inganda zizimurirwa mu Isanzure hagamijwe kurinda Isi.

Iyi 'rocket' yoherejwe mu Isanzure ku wa 16 Mutarama 2025
Iyi 'rocket' yitwa New Glenn, ni yo ndende kurusha izindi zose zabayeho
Iyi foto igaragaza uburebure bwa 'rocket' zikorwa n'ibigo bitandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .