Iki kigo kizubakwa mu Ntara y’Iburasirazuba, Akarere ka Bugesera hafi y’icyanya cyahariwe inganda n’Ishuri rya RICA.
Iki kigo kizaba gifite ikizwi nka ‘Research Reactor’, ishobora gusobanurwa nk’uruganda rukoresha ingufu za nucléaire, ariko rutagamije gutanga amashanyarazi ahubwo rwifashishwa mu bushakashatsi, amahugurwa, no gukora ibikoresho byifashishwa mu buvuzi no mu nganda.
Iyi ‘reactor’ izaba ifite ubushobozi bwo gutanga ingufu zingana na kilowati 400. Izi ngufu zitanga imirasire [radiation] ituma ubushakashatsi burushaho gukorwa neza, ikaba yanafasha mu bindi bikorwa bikorerwa muri uru ruganda.
Hari gahunda yo kwagura ubushobozi bw’iyi ‘reactor’ hagati y’imyaka 7-15 itangiye gukora, ku buryo izaba ifite ubushobozi bwo gutanga ingufu za megawati eshanu.
Muri iki kigo hazaba harimo kandi igice kizajya gitunganyirizwamo ibijyanye n’ibikomoka ku buhinzi, aho nk’ibihingwa bizajya binyuzwamo kugira ngo byongererwe igihe bishobora kumara ku isoko bitarangirika cyangwa gushaka imbuto zishobora guhangana n’ibihe.
Iki kigo kizaba kirimo n’uruganda rukora imiti izafasha mu gusuzuma no kuvura nyinshi mu ndwara byasabaga kujya kwivuza hanze y’igihugu, n’ikindi gice cya za laboratwari zizajya zifashishwa mu bikorwa binyuranye.
Hazaba kandi harimo n’igice cyagenewe gutangirwamo amasomo, aho abazajya bayahabwa bazaba bari gutegurirwa gukora mu kindi kigo kizubakwa, kizajya gitanga amashanyarazi aturutse ku ngufu za nucléaire.
Ku wa 30 Ukwakira 2024 ubwo hemezwaga inyingo yo kubaka iki kigo, Dr. Fidel Ndahayo, yavuze ko kizubakwa mu byiciro, hagahabwa umwihariko ibice bizakora ku rwego rw’ubuzima.
Ati “Cyane cyane nk’ikigo kizajya gikorerwamo imiti cyane ijyana n’ibindi bikoresho bireba mu mubiri w’umuntu nka PET Scan. Turimo gushaka gukoresha iyi mashini kandi ntabwo twabasha kuyikoresha tudafite ibyo ikenera ngo ikore.”
Mu buvuzi izi ngufu za nucléaire, zifashishwa mu gice kibarizwa mu ishami rijyanye n’ibikoresho bireba mu mubiri w’umuntu.
Aha ahanini haba imashini ebyiri zifashishwa zirimo izwi nka ‘Single Photon Emission Computed Tomography [SPECT] n’indi izwi nka ‘Positron Emission Tomography: PET.
Umurwayi ufite indwara itagaragariye mu mashini zisanzwe, bamutera utunyabutabire duke dukomoka ku ngufu za nucléaire, hanyuma bakamunyuza mu cyuma cyabugenewe.
Utwo tunyabutabire tujya ahari ya ndwara itaragaragara, tugafasha mu kuzitahura. Bikora ku ndwara nk’iz’umutima, kanseri, iz’ubwonko, imyakura n’izindi.
Dr. Ndahayo ati “Hari n’ikindi gice kizajya cyifashishwa mu kongera ubuziranenge bw’ibyasaruwe ngo tubyongerere uburambe, byose bigatangirira rimwe.”
Nyuma yo kubaka iki gice cya mbere, hazakurikiraho kubaka ya ‘reactor’ ndetse na laboratwari nyinshi zizaba ziyishamikiyeho.
Biteganyijwe ko imirimo nyirizina yo kubaka izatangira mu myaka ibiri cyangwa itatu iri imbere, bikaba byarateganyijwe ko yarangira itwaye miliyoni ziri hagati ya 600 na 800 z’Amadorali ya Amerika, ariko akaba ashobora kwiyongera cyangwa kugabanyuka.
Hateganyijwe ko ibikoresho biri ku rugero ruri hagati ya 20-25% bizakoreshwa mu kubaka iki kigo bizaba ari ibikomoka mu Rwanda, hakazahangwa imirimo irenga 2.400.
Biteganyijwe kandi ko ibikorwa by’ubucuruzi muri iki kigo [kuko ibizahakorerwa bizajya bishyirwa ku isoko] bizatangira hagati ya 2031-2033 hanyuma mu 2050 hatangire gutekerezwa uko cyakagurwa.
Dr. Ndahayo ati “Hari ibindi bisabwa kugira ngo tubone ibyemezo byo kubaka, biba bisaba izindi nyigo zijyanye n’ibidukikije, amazi n’ibindi. Hari izindi nyingo nazo dufite imishinga yazo zitegerejwe kunoga noneho tubone gutangira kubaka. Navuga ko wenda nko mu myaka nk’ibiri uhereye ubu turaba twatangiye kubaka ibikorwa bijyanye n’uyu mushinga muri iki cyanya.”
Abanyarwanda bari gutegurwa
Dr. Ndahayo yavuze ko muri iki kigo hazaba harimo inyubako zirenga 10 zikorerwamo imirimo itandukanye, bityo zizakenera abakozi nka 300 bahoraho bakora imirimo y’ibanze.
Ati “Ibyo ni byo twahereyeho mbere kuko tuzi abantu bakenewe mu gukoresha ziriya laboratwari. Tuzi ibyo bagomba kuba barize, twatangiye no kubohereza kubyiga ku buryo nko mu myaka nk’itatu tuzaba twabonye abahagije.”
Yashimangiye ko imirimo hafi ya yose izajya ikorerwa muri iki kigo cyane cyane iy’ibanze, izajya ikorwa n’Abanyarwanda.
Ubu hari abanyeshuri bo mu Rwanda 160 bari kwiyongerera ubumenyi mu bijyanye nucléaire mu Burusiya, hakaba n’abandi 40 bazoherezwa mu bihe bya vuba.
Ikindi ni uko RAEB ku bufatanye na Kaminuza y’u Rwanda bateguye integanyanyigisho y’amasomo ajyanye na siyansi ishingiye ku ngufu za nucléaire ubu ikaba iri mu mishinga yo kwemezwa.
Igisubizo mu rwego rw’ubuzima?
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Kurwanya Kanseri, RCC, Dr. Mugenzi Pacific, yavuze ko uyu mushinga uje ari nk’icyuzuzo kuri gahunda yo guteza imbere urwego rw’ubuzima mu Rwanda, binyuze mu kwimakaza ubuvuzi bushingiye ku ngufu za nucléaire ‘médecine nucléaire’.
Ati “Bizaduha amahirwe yo kungukira kuri bimwe mu bizajya bihakorerwa by’umwihariko imiti ikoreshwa mu kuvura indwara hakoreshejwe imirasire [radiopharmaceuticals], itari isanzwe ikorerwa mu bitaro byacu kuko tudafite ibikoresho bihagije.”
Yakomeje agira ati “Ubu buvuzi bugufasha gukora isuzuma ryimbitse ry’indwara, gutahura aho ikibazo kiri n’aho indwara yaba yarageze hose. Tuzungukira mu bice bitandukanye, ariko cyane cyane mu bice bitatu ari byo gupima indwara, kuzivura, no gusukura ibikoresho.”
Muri rusange iki kigo cya CNST, kizafatwa ‘nk’integuza’ yo kugera ku ntego yo kubyaza amashanyarazi ingufu za nucléaire, kuko na mbere yo gutangiza uruganda habanza ubundi bushakashatsi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!