00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyihariye ku ndege zikoresha amashanyarazi zitezweho impinduka

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 14 April 2024 saa 07:27
Yasuwe :

Sosiyete ya Lilium yo mu Budage irashaka kuzana impinduka mu rwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere binyuze mu ndege zayo zikoresha amashanyarazi ijana ku ijana.

Izi ndege ziri mu cyiciro cya eVTOL, bivuze ko zikoranwa ubushobozi bwo guhaguruka zihita zizamuka mu kirere ndetse no kugwa ku butaka bikaba uko. Ku bazi uko iza kajugujugu zihaguruka cyangwa zigwa niko n’izi zimeze.

Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete ya Lilium, Klaus Roewe, aganira na CNBC yavuze ko “Kuzana impinduka bivuze ko nta myuka n’imwe ihumanya ikirere izi ndege zizohereza mu kirere. Turashaka gukora indege zifite ubushobozi bwo gutwara abantu kandi zitanga umusanzu ugaragara mu kugabanya imyuka ihumanya ikirere.”

Iyi sosiyete yatangijwe n’abanyeshuri bane bo muri kaminuza. Mu 2019 nibwo indege yayo ya mbere ikoresha amashanyarazi y’imyanya itanu yakorewe igeragezwa, ubu hakaba hategerejwe ibyangombwa bizemerera gutangira gukora ingendo bitarenze mu 2026.

Indege ya mbere yakozwe ifite imyanya itanu gusa. Ifite ubushobozi bwo kwihuta ku muvuduko wa kilometero 280 ku isaha, ikaba yakenera kongerwa umuriro byibuze ikoze urugendo rungana na kilometero 250.

Yashizemo umuriro, ishobora kuwongerererwa kuri sitasiyo yabugenewe bitarenze iminota 15 iba imaze kwinjiza ungana na 80% mu gihe mu minota 30 iba yuzuye neza. Ibi biyiha ubushobozi bwo gukora ingendo ziri hagati ya 20 na 25 ku munsi.

Ifite moteri 36 zifasha indege mu kugenda neza zikanayongerera ingufu ndetse ikaba ishobora no kuzamuka mu kirere byibuze ikagera mu metero ibihumbi bitatu uvuye ku butaka.

Imiterere yayo no kuba ikoresha amashanyarazi bituma nta rusaku na ruke rwayo rwuvikana mu gihe ihaguruka cyangwa igenda.

Lilium, kuri ubu yatangiye kwakira komande y’indege, imwe ifite agaciro ka miliyoni 9$, ndetse iyi sosiyete yatangaje ko hari no gukorwa izindi zizaba zifite imyanya itandatu bizatuma igiciro cy’iya mbere kigabanyukaho miliyoni 2$.

Ku Isi izi ndege za eVTOL ziri kubengukwa cyane na sosiyete nyinshi, aho ubu izimaze kwiyandikisha mu rwego ruzishinzwe ‘World eVTOL Aircraft Directory’ zirenga 400.

Iyi ndege ishobora kuzamuka byibuze muri metero ibihumbi bitatu uvuye ku butaka
Zimwe muri moteri 36 zongerera imbaraga Lilium Jet
Imbere hayo ni uko hameze
Indege ya Lilium Jet ishobora gukora ingendo hagati ya 20 na 25 ku munsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .