00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hongeye kugaragara ibimenyetso simusiga by’uko ubuzima bushoboka ku mubumbe wa K2-18b

Yanditswe na Niyigena Radjabu
Kuya 20 April 2025 saa 05:54
Yasuwe :

Abashakashatsi n’abahanga mu by’isanzure ku bavumbuye ibindi ibimenyetso bitanga icyizere ko ubuzima bushoboka ku mubumbe wa K2-18b.

K2-18b ni umubumbe uri inyuma y’umuzenguruko w’izuba, ukubye inshuro umunani uburemere bw’Isi.

Wavumbuwe bwa mbere mu 2015, n’abahanga bo mu kigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe ibijyanye n’Ubumenyi bw’Isanzure, NASA.

Bwa mbere inzobere mu bijyanye n’isanzure zabonyeyo amazi, ubushyuhe n’ubukonje bushobora gutuma ibinyabuzima bihaba.

Kuri iyi nshuro itsinda ry’abahanga bo muri Cambridge rikora ubushakashatsi kuri uwo mubumbe, ryabonye ibinyabutabire bishya ubusanzwe ku Isi bikorwa n’ibinyabuzima.

Ibyo bimenyetso bigaragaza ko ubuzima bwashoboka kuri uyu mubumbe byagaragajwe na telescope yohereje mu kirere yiswe “James Webb Space Telescope” ya NASA.

Uyoboye ubwo bushakashatsi, Prof Nikku Madhusudhan, yavuze ko yizeye ko vuba bidatinze ibimenyetso byizewe bizaba byabonetse.

Ati "Iki ni cyo kimenyetso kigaragara kugeza ubu ko kuri uriya mubumbe ibinyabuzima bishobora kubaho. Twizeye ko mu gihe cy’umwaka umwe cyangwa ibiri tuzaba tumaze kubimenya bidasubirwaho.”

Abo bahanga mu by’isanzure bagaragaza ko hagikenewe amakuru menshi kugira ngo bemeze ibyavuye muri ubwo bushakashatsi.

K2-18b ikubye Isi inshuro ebyiri n’igice mu bunini kaba uri mu ntera y’ibilometero 1.126.538.000.000.000 uvuye ku Isi.

Ku mubumbe wa K2-18b uri inyuma y'umuzenguruko w'Izuba hagaragaye ibindi bimenyetso kby'uko ubuzima bushoboka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .