Aba bagabo bakiriwe i Beijing ku wa Kabiri tariki 30 Mata mu 2024. Bururukiye mu gace ka Inner Mongolia.
Guverinoma y’u Bushinwa yatangaje ko nyuma yo kumara iminsi 187 mu isanzure, bagarutse ubuzima bwabo bwifashe neza, ndetse ishimangira ko Ubutumwa bwa Shenzhou-17 bagiyemo bwagenze neza.
Mu butumwa bw’aba bagabo bakoze ubushakashatsi butandukanye mu bijyanye n’imibereho yo mu isanzure, ndetse bohereza ku Isi zimwe mu mpagararizi z’ibyo basanzeyo, kugira ngo bizifashishwe mu bushakashatsi buzakomereza ku Isi.
Bakoze kandi imirimo yo gusana ikigo cy’ikoranabuhanga u Bushinwa bufite mu isanzure kizwi nka Tiangong, cyari cyangijwe na bimwe mu byuma bisigwa n’abantu bajya mu isanzure cyangwa utubuye duto tubarizwa muri iki gice.
Tang Hongbo, Tang Shengjie na mugenzi wabo, Jiang Xinlin babisikanye n’abandi Bashinwa batatu nabo berekeje mu isanzure mu butumwa bwiswe Shenzhou-18. Nabo bazamarayo amezi atandatu.
Biteganyijwe ko aba bahanga mu by’isanzure bagiye kumara igihe mu kato, bakorerwa ibizamini by’ubuzima, nyuma yaho bakazahura n’itangazamakuru i Beijing.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!