Ni ubutumwa yatambukije kuri uyu wa Kane, tariki ya 20 Kamena 2024, mu muhango wo gushyikiriza impamyabumenyi abanyeshuri 1116 barangije amasomo muri UNILAK, yawukoraga ku nshuro ya 18.
Muri aba banyeshuri, harimo 931 basoje amasomo y’Icyiciro cya Kabiri cya kaminuza n’abandi 185 basoje ay’Icya Gatatu.
Dr. Mukankomeje yagize ati “Mureke tuganishe ku gusesengura uko Isi yacu ihora ihinduka, muramenye ntizabasige cyangwa ngo ibamire, ahubwo murasabwa kuyihindura ku buryo yaba nziza buri Munyarwanda agashimishwa no kuba muri iyo Si.”
Mu banyeshuri 931 basoje amasomo y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu mashami anyuranye harimo 365 b’igitsina gabo mu gihe abandi 566 ari ab’igitsina gore.
Abanyeshuri 185 basoje amasomo mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza mu mashami atandukanye harimo 122 b’igistina gabo na 63 b’igitsina gore.
Umuyobozi w’Ikirenga wa UNILAK, Prof. Butera Alex, yashimiye umuhate n’ubushake bwo kumenya by’abarangije amashuri mu myaka bamaze biga, abasaba ko mu buzima bushya batangiye bagomba kubaho bafite intego no kuzuza neza inshingano zabo.
Ati “Ntimuzibagirwe ko mu buzima kwiga bikomeza, ibyo mwaboneye hano muri UNILAK, ubumenyi mwakuye hano buzabashoboza kunyura mu nzitizi mwemye. Mwahitamo gukomeza kwiga, gutangira imirimo cyangwa mukerekeza ahandi nizeye neza ko muzabigiramo impinduka nziza mukahasiga ibigwi.”
“Mujye muhora mwibuka ko kugera ku nsinzi kwa nyako atari ukwigirira akamaro wowe ubwawe ahubwo bigaragarira ku mumaro ugirira abandi muri sosiyete.”
Umuyobozi Mukuru wa UNILAK, Prof. Ngamije Jean, yavuze ko nk’umuryango mugari wa UNILAK, bifuriza ishya n’ihirwe aba banyeshuri barenga 1000 bashya bagiye guhatana ku isoko ry’umurimo mu nzego zitandukanye hirya no hino.
Ati “Turashima Leta y’u Rwanda na Minisiteri y’Uburezi, ku nama n’ubufasha bose batanga kugira ngo kaminuza zose zo mu Rwanda zikomeze zitere imbere kandi zigere ku rwego rushimishije, urugendo ruracyahari ariko ku bufatanye bwa twese tuzagera ku byinshi byiza.”
Muri uyu muhango kandi hahembwe abanyeshuri umunani bahize abandi, barimo bane bo mu Cyiciro cya Kabiri cya kaminuza n’abandi bane bo mu Cyiciro cya Gatatu cya kaminuza mu mashami atandukanye.
Muri uyu muhango hafashwe umwanya wo kwibuka Pasiteri Ezra Mpyisi, witabye Imana mu ntangiriro z’uyu mwaka, watanze umusanzu ukomeye cyane mu gutangiza kaminuza ya UNILAK, kandi akaba atarahwemye kugaragaza ko ayishyigikiye muri byose.
Hanibutswe kandi Pasiteri Nyamaswa Ephron, watabarutse umwaka ushize, nawe wabaye umuyobozi w’abanyeshuri muri UNILAK.
Kuva kaminuza ya UNILAK yafungura imiryango, imaze gushyikiriza impamyabumenyi abanyeshuri 14.738 bo mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza n’abandi 840 bo mu cya gatatu cya kaminuza, bose hamwe bakaba 15.578.




















Amafoto: Shumbusho Djasiri
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!