00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyeshuri barenga 3,000 bagiye gutangira amasomo ya ‘robotics’

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 20 September 2024 saa 10:03
Yasuwe :

Hashize iminsi mike Guverinoma y’u Rwanda itangije ku mugaragaro icyiciro cy’igerageza rya gahunda yo kwinjiza gahunda yo kwiga hifashishijwe ikoranabuhanga rifasha mu gukora ibikoresho byifashishwa mu gukemura ibibazo bihari [Robotics], mu nteganyanyigisho z’amasomo yo burezi bw’ibanze. Ni gahunda yatangiranye n’umwaka w’amashuri wa 2024/2025.

Si amasomo mashya azashyirwaho ahubwo ni ukongera imikoreshereze ya ‘robots’ mu yari asanzwe.

Ni kenshi byagaragaye ko iyo ‘robots’ zikoreshejwe mu myigishirize byoroha kwigisha amasomo ya siyansi, ikoranabuhanga n’imibare [STEM] kuko abanyeshuri babyiga bishimye, akabafasha mu kuzamura ubushobozi bwo gutekereza mu bwisanzure no guhanga ibishya.

Ikindi kandi izi robots zibabera nk’imfashanyigisho ku buryo bimwe biga mu magambo babasha kubyikorera, ku buryo biga binyuze mu gukora, bagasesengurana ubushishozi ibintu barebesha amaso kandi bashobora no gukoraho.

Mu ntangirizo z’uyu mwaka ni bwo Minisiteri y’Uburezi n’iy’Ikoranabuhanga na Inovasiyo [MINICT] hamwe n’abandi bafatanyabikorwa, batangije gahunda igamije kwimakaza imikoreshereze ya robot mu mashuri uhereye mu mashuri abanza ‘National Robotics Program’.

Icyo gihe ibigo bitanu bizobereye mu bijyanye n’ikoranabuhanga ry’ama-robots, byahawe umukoro wo gutegura ibimeze nk’imfashanyigisho zizajya zifashishwa n’abarimu mu mashuri ubwo bazajya baba bigisha amasomo atandukanye.

Ibigo bibiri byahawe gutunganya ikoranabuhanaga rizajya rifasha mu kwigisha amasomo ajyanye n’ikoreshwa rya internet mu bindi bikoresho [Internet of Things- IoT], n’irindi rya robots zigaragaza uburyo habaho gushyushya no gukonjesha [Heating, Ventilation and Air Condtining- HVAC].

Ikindi cyahawe kwita ku kubaka ikoranabuhanga rya robots, ryafasha abanyeshuri biga mu yisumbuye ibijyanye na siyansi, ikindi gihabwa gukora ikoranabuhanga rya robots rizafasha abanyeshuri mu cyiciro rusange cy’ayisumbuye rijyanye na ICT, mu gihe ikindi cyahawe kwita ku ikoranabuhanga ryafasha abana biga mu ma mashuri abanza rijyanye n’amasomo y’ubumenyi n’ikoranabuhanga, SET.

Ku wa 12 Nzeri ni bwo amashuri yashyikirijwe ibikoresho byamaze gutunganywa n’ibi bigo, hahita hanatangizwa igerageza ry’iyi gahunda.

Amashuri 26 yo mu ntara zose z’igihugu ni yo iyi gahunda izageragerezwamo, mu gihe abarimu 33 bayo ari bo bahuguriwe kwifashishwa ibi bikoresho.

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko abanyeshuri 3,020 bo muri ibi bigo ari bo bazaba abahamya bo guhamya umusasaruro w’iyi gahunda.

Mu mashuri abanza [6] izi robots zizajya zifashishwa mu masomo y’ubumenyi n’ikoranabuhanga, SET; mu mashuri y’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye [5] zikoreshwe mu masomo y’ikoranabuhanga, ICT.

Ayo mu cyiciro cya kabiri cy’ayisumbuye [5] zizajya zikoreshwa mu masomo y’Imibare, Ubugenge, n’Ubutabire, MPC; n’ay’Imibare n’ibijyanye na Mudasobwa n’Ubukungu, MCE.

Mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro [10] robots zikazajya zikoreshwa mu masomo ajyanye n’ikoreshwa rya internet mu bindi bikoresho [Internet of Things- IoT], n’andi ajyanye n’uburyo bwo gushyushya no gukonjesha [Heating, Ventilation and Air Condtining- HVAC].

Amashuri 26 yahawe ibikoresho 452 bizajya byifashishwa mu gutanga aya masomo, birimo udutabo tw’imfashanyigisho z’abarimu n’abanyeshuri n’ibindi bishobora gukoreshwa bigashira n’ibidashira.

Iyi gahunda igiye kugeragezwa muri uyu mwaka w’amashuri, mu gihe yatanga umusaruro ikagenda igezwa no mu bindi bigo by’amashuri hirya no hino mu gihugu.

Abanyeshuri barenga 3,000 bagiye gutangira gusogongera ku masomo ya ‘robotics’
Robots zizajya ziba nk'imfashanyigisho ku buryo bimwe biga mu magambo babasha kubyikorera
Robots zagaragajwe nk'izishobora koroshya kwiga amasomo ya siyansi, ikoranabuhanga n’imibare [STEM]

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .