Ubu buryo buzajya bwifashisha ikoranabuhanga na ryo ryahanzwe na OpenAI rya ‘DALL-E 3’ ribasha gukora amafoto rishingiye ku magambo agaragaza uko ifoto igomba kuba imeze agenwa n’urikoresha.
Ushobora kurisobanurira mu buryo burambuye ibyo wifuza ko byaba mu ifoto, maze rikaguha amafoto ahuje n’ibyo warisabye neza neza.
Kuri uyu wa Kane, ni bwo OpenAI, yatangaje ko abakoresha ChatGPT y’ubuntu, bashyiriweho amahirwe yo kubona amafoto bifuza hifashishijwe ‘DALL-E 3’ ariko ku munsi ntibarenze abiri gusa.
Iri koranabuhanga ryamuritswe muri Nzeri 2023, ariko icyo gihe riza rigenewe abakoresha ChatGPT Plus yishyurwa.
Nkimara kumenya ibi, nagize amashyushyu yo kumenya uko bikora bitumwa mfungura ChatGPT, nyisaba kunkorera ifoto, nyibwira ko nshaka ‘Intare ifite ubukana ihagaze ku gasongero k’umusozi, inyuma yayo hari Izuba rirenga’ mu masegonda make cyane iyo foto ihita iza.
Ndongera nyisaba kumpa ifoto ‘igaragaza umukinnyi w’ikipe imwe y’umupira w’amaguru, ari kunyagirwa n’imvura muri stade yangiritse’, ako kanya iyo foto ihita iza.
Hahise haza ubundi butumwa bumbwira ko inshuro nemerewe gukora amafoto, zirangiye ngomba gutegereza umunsi w’ejo amasaha nk’ayo kugira ngo nongere mbe nabona indi foto nshaka.
Ku rundi ruhande ariko nko ku ikoranabuhanga ry’ubwenge bukorano ryahanzwe na Microsoft, rizwi nka Copilot, ho ushobora gukora amafoto agera kuri 30 ku munsi kandi ukoresha konti y’ubuntu itishyura.
Aya makuru kandi aje hashize igihe OpenAI isohoye raporo ku mutekano wa modeli nshya ya GPT-4o, aho igaragaza ko ibyago ishobora gutera mu bijyanye n’umutekano kuri internet, cyangwa ibyo itanga bishobora kwangiza ‘harmful content’, biri hasi.
Icyakora, byagaragaye ko iyi modeli ishobora guteza ibyago ‘biringaniye’, kubera ubushobozi ifite bwo kuba inyandiko zayo zishobora kumvisha abantu ibitekerezo ku ngingo zinyuranye kuruta inyandiko zikorwa n’abantu basanzwe.
Iyi raporo yagiye hanze mu gihe abantu benshi bari gukemanga imikorere y’ikoranabuhanga ry’ubwenge bukorano, AI.
Abagize inteko zishinga amategeko mu bihugu bitandukanye, bari guharanira ko hashyirwaho amategeko n’ubugenzuzi kugira ngo ibigo by’ikoranabuhanga rya AI nka OpenAI byajya bibazwa ingaruka mbi izo ari zo zose ikoranabuhanga ryabyo rishobora guteza.
Amafoto yakoreshejwe ari muri iyi nkuru yabonetse hifashishijwe ChatGPT
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!