Mu nama yateraniye i Kigali mu cyumweru gishize yiga ku mutekano w’ikoranabuhanga, abayobozi bagarutse ku ngamba zihamye zo gukumira ibyo byaha.
Nk’uko The New Times yabyanditse, zimwe mu ngamba u Rwanda rwafashe zirimo kwigisha abaturage uburyo ibyaha bikorerwa kuri internet n’uburyo bwo kubyirinda.
Raporo ya Banki Nkuru y’u Rwanda igaragaza ko mu 2018 hibwe miliyoni 289.5 Frw mu bitero 22 by’ikoranabuhanga byagabwe, ikagaragaza ko hakenewe ingamba zihamye zo guhangana n’iki kibazo.
Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yavuze ko ibyaha byifashisha ikoranabuhanga birimo kwiba amakuru, bigira ingaruka ku babikorewe zirimo igihombo no kwangiza isura y’ikigo, bigatuma abakigana bagitera icyizere.
Ati “Twese turabibona ko iri koranabuhanga rikataje riri kongera ibyaha byifashisha ikoranabuhanga. Dukeneye gutangira gutekereza cyane kandi vuba uko twabifatira ingamba.”
Raporo y’ikigo cy’Abanyamerika gikora ubusesenguzi n’ubujyanama ku migambi na politiki, CSIS, yo mu 2018, igaragaza ko Isi yakoresheje miliyari 600$ mu guhangana n’ibyaha byifashisha ikoranabuhanga, bingana na 0.8% by’umusaruro mbumbe wayo wose.
Umuyobozi w’ Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ikoranabuhanga mu itumanaho n’isakazabumenyi (RISA), Muhizi Innocent, yavuze ko ibitero by’ikorababuhanga byigaragaza, agaragazamo nka virusi zinjira muri mudasobwa zigahungabanya akazi k’ibigo bitandukanye.
Ati “Hari n’abajura b’ikoranabuhanga bashobora guhindura imikorere ariko kubera ko twashyizeho ingamba, hari abo dutahura nibura bari hagati ya 20-50% ku munsi bagerageza kwinjira muri porogaramu z’abandi.”
Muhizi yavuze ko ibigo bikwiye guhora bivugurura porogaramu bikoresha ubwirinzi bwa virusi no guhugura abakozi bakoresha iryo koranabuhanga.
Umuyobozi w’ikigo cy’ikoranabuhanga CIO East Africa, Laura Chite, yavuze ko hakwiye gushyirwaho uburyo bushakisha abakora ibyaha bifashishije ikoranabuhanga.

TANGA IGITEKEREZO