Mudasobwa za mbere zakorewe mu Rwanda zigiye gushyirwa ku isoko

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 6 Ugushyingo 2015 saa 11:25
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’ikigo ‘Africa Smart Investment Distributor (ASI-D)’, bwatangaje ko kuva kuwa Mbere tariki ya 9 Ugushyingo 2015, mudasobwa za mbere zakorewe mu Rwanda zizatangira kugurishwa mu maduka atandukanye mu Mujyi wa Kigali.

ASI-D ni ihuriro ry’ibigo 15 byemerewe na Guverinoma gukwirakwiza ibikoresho by’ikoranabuhanga mu Rwanda, iki kigo kikaba kinabikwirakwiza ahandi muri Afurika.

Mu kiganiro Umuyobozi w’icyo kigo, Francois Karenzi yahaye KT Press, yagize ati “Icyiciro cya mbere cya mudasobwa zizaba ziboneka mu maduka asanzwe azicuruza kuva kuwa Mbere.”

Izi mudasobwa ziriho icyapa cya ‘Positivo-BGH’; uruganda ruhuriweho n’inganda ebyiri zirimo ‘Positivo’ yo muri Brazil na ‘BGH’ yo muri Argentine, imaze imyaka igera ku ijana ikora ibikoresho by’ikoranabuhanga.

Biteganyijwe ko kuri uyu mugoroba ari bwo hatangira ibyo bikorwa ku mugaragaro, mu gice cyahariwe inganda mu Mujyi wa Kigali, ari naho urwo ruganda ruherereye.

Biteganyijwe ko biza kwitabirwa n’abacuruzi mu by’ikoranabuhanga baturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Burundi, ibirori biza kuyoborwa na Minisitiri w’Urubyiruko, Ikoranabuhanga n’Isakazabumenyi, Jean Philbert Nsengimana.

Biteganyijwe ko kandi ari nabwo hatangazwa igiciro cya mudasobwa yakorewe mu Rwanda, aho ubu izigera ku 150,000 zateguwe ku buryo zihita zishyikirizwa abacuruzi.

Ubuyobozi bw’uruganda ‘Positivo-BGH’ buvuga ko bwahereye ku gukora za mudasobwa, rukazakurikizaho amatelefoni na tablets, rukazagera n’aho rukora televiziyo.

Mudasobwa yakorewe mu Rwanda

Kanda hano urebe video ivuga byinshi kuri izo mudasobwa zikorerwa mu Rwanda


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza