Google yatangaje ko uwo muvuduko wa mudasobwa wagezweho binyuze mu ikoranabuhanga rishya rigezweho ryiswe "quantum supremacy".
Ibyavuye mu igerageza byatangajwe ku wa Gatatu bigaragaza ko izo mudasobwa zifite ubushobozi bwo kubika no gutunganya amakuru menshi kurusha izari zisanzwe.
Google kandi izanagerageza kubaka izindi mudasobwa mu gihe inateganya gukora porogaramu zizafasha mu gukora bateri z’imodoka, indege ndetse no gukora imiti mishya.
Itangazo ry’iyi sosiyete rivuga ko “Kugera ku bikenewe ngo mudasobwa ikore neza bizasaba imyaka yo kugira ibitunganywa ariko turabona hari aho gutangira kandi twishimiye gukomeza.’’
Iri koranabuhanga rya Google hari inzobere ryarinenze kimwe n’ibindi bigo nyuma yuko amakuru y’igihe rizashyirwa ku isoko agiriye ahagaragara.
Ikigo cy’Abanyamerika kizobereye mu Ikoranabuhanga cya IBM (International Business Machines Corporation) ku wa Mbere cyatangaje ko Google yarengereye kuko ikibazo cyahawe imyaka 10 000, mudasobwa yagikemura mu minsi 2.5.
Umuyobozi wa Google, Sundar Pichai, yavuze ko sosiyete ye iri mu cyerekezo kizima.
U Bushinwa nibwo buri ku isonga mu bijyanye no gukoresha ikoranabuhanga rihanitse rya mudasobwa ahanini ryifashishwa mu gisirikare. Leta Zunze Ubumwe za Amerika na zo zashyize imbaraga mu kurikoresha.

TANGA IGITEKEREZO