Uko wakoresha telefoni ukazigama umwanya wakoreshaga ujya gushaka serivisi za Cogebanque

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 6 Ugushyingo 2018 saa 01:23
Yasuwe :
0 0

Mu myaka 10 ishize kubona serivisi z’imari byari bigoye cyane kuko uretse kuzinduka igicuku ujya gutonda umurongo, ibyakorewe kuri konti yawe nabyo byashyirwaga mu gatabo usabwa kugendana buri gihe usubiyeyo.

Uko ikoranabuhanga ryagiye rirushaho gusakara, niko abaturage benshi bitabiriye kurikoresha by’umwihariko telefoni ngendanwa, aho imibare iherutse gushyirwa hanze n’Urwego Ngenzuramikorere, RURA igaragaza ko mu Rwanda zikoreshwa n’abantu 9,516,926 bangana na 80.59 %.

Cogebanque nka banki Nyarwanda ihora irajwe ishinga n’iterambere ry’Abanyarwanda nayo ntiyasigaye inyuma, kuko yashyizeho uburyo barushaho kubyaza umusaruro telefoni zabo bihereza serivisi zitandukanye z’imari.

Yakoze ‘app’ yise Coge mBank ishyirwa muri telefoni zikoresha Android na iOS, igahuzwa na konti yawe ya banki, ubundi ukayikoresha mu kwihereza serivisi zirimo kureba ibyakorewe kuri konti, kohereza no kwakira amafaranga cyangwa kwishyura serivisi zitandukanye.

Umwihariko wa ‘Coge mbank’ ni uko n’igihe udafite konti muri Cogebanque ariko ufite nimero ya telefoni ikubaruyeho ushobora kuyikoresha mu gufungura konti izwi nk’ikofi y’ikoranabuhanga (e-wallet).

Iyi konti igufasha kabona serivisi zirimo kwishyura no kohereza amafaranga haba ku bakoresha Cogebanque cyangwa izindi banki, mobile money n’ibindi kandi udakaswe amafaranga menshi.

Ku bafite telefoni isanzwe nabo bashobora kubona serivisi z’iyi banki banyuze ku *505#, umwihariko w’ubu buryo akaba ari uko ushobora kohereza amafaranga umuntu wese, akayafata k’uhagarariye Cogebanque (agent).

Gukoresha ubu buryo buzwi nka ‘Money send’ ntibisaba kuba uwohererezwa afite konti muri banki iyo ariyo yose, igikenerwe akaba ari telefoni yakira ubutumwa bukoreshwa mu kubikuza amafaranga yohererejwe.

Cogebanque iherutse gutangiza ubukangurambaga bwiswe ‘Sirimuka’ bugamije kurushaho gushishikariza abantu kwitabira gukoresha ikoranabuhanga bihereza serivisi z’imari itanga, irateganya no gushyiraho uburyo bwo kwaka inguzanyo bitabaye ngombwa kujya ku mashami yayo.

Coge mBank igufasha kugendana ikofi yawe ariko mu buryo bw'ikoranabuhanga
Cogebanque ikomeje guteza imbere ikoranabuhanga binyuze mu bukangurambaga yise 'SIRIMUKA'

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza