Telefoni za TECNO Spark 3 na Spark 3 Pro zagejejwe ku isoko ry’u Rwanda (Amafoto)

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 19 Mata 2019 saa 11:54
Yasuwe :
0 0

Ikigo gikora kikanacuruza telefoni zigezweho, TECNO Mobile, cyamuritse inshya zo mu bwoko bwa TECNO Spark 3 na Spark 3 Pro zikoranye ikoranabuhanga rihambaye mu gufata amashusho.

Izi telefoni zombi zamuritswe ku isoko ry’u Rwanda ku mugoroba wo ku wa 18 Mata 2019. TECNO Spark 3 Pro ifite camera y’imbere ya megapixels umunani, iriho na flash; ububiko bw’imbere bwa gigabytes 32; RAM ya GB2 na camera y’inyuma ifite megapixels 13.

TECNO Spark 3 yo camera y’imbere ifite ubushobozi bwa megapixels umunani n’iy’inyuma ya megapixels 13, ububiko bwa GB 16 na RAM ya GB2. Zombi zitindana umuriro, zikoresha android ya 9.0 izibashisha kwihuta kandi zigakorana n’ikoranabuhanga rya GPS, internet yihuta n’ibindi.

Ndabarasa Shema Hugues ushinzwe amahugurwa muri TECNO yavuze ko iyi telefoni imuritswe mu ruhererekane rwa Spark na Spark 2.

Yagize ati “Telefoni zacu zibanze cyane ku kongera ikirahuri cya telefoni, umubyimba wayo ungana na 5.75mm. Ni telefoni zifite ikoranabuhanga ryifashisha ubwenge bw’ubukorano (Artificial Intelligence), aho ibintu byinshi byikora cyane kuri camera yayo aho ufashe ifoto, telefoni yifitemo uburyo bwo kuyongerera ubwiza.’’

Telefoni za TECNO Spark 3 zifite camera ebyiri z’inyuma zirimo ifite megapixels 13 n’iy’ebyiri ziyifasha gufata amafoto atandukanye no mu bihe by’ijoro.

Ikoranye ikoranabuhanga rituma nyirayo ashobora kuyifunguza akoresheje isura ye (AI FACE UNLOCK), ritanga ubwirinzi ku bashaka kwinjira mu mabanga ya nyirayo. Ikirahuri cy’iyi telefoni gifite pousse 6.2; ifite flash kuri camera y’imbere n’iy’inyuma.

Umuyobozi ushinzwe kumenyekanisha Ibikorwa muri TECNO, Edwin Vita, yavuze ko izi telefoni zikomeye kurusha izisanzwe ku isoko kuko zishobora kubika umuriro amasaha 12 yakoreshwejwe cyane, ashobora kugera kuri 35 itakoreshejwe.

Yagize ati “Izi telefoni twazizanye ku isoko ry’u Rwanda mu cyerekezo cya TECNO cyo gukomeza guhaza ibyifuzo by’abakiliya no kubafasha kujyana n’ibigezweho. Nyuma yo gukora ubushakashatsi twabonye ibyo Abanyarwanda bifuza, turabyongera. Buri mwaka dusohora telefoni bijyanye n’ubusabe bw’abatugana.’’

TECNO yashyize ku isoko TECNO Spark 3 Pro na Spark 3 nyuma yuko mu 2018 yamuritse TECNO Camon11 Pro na TECNO Camon11.

TECNO Spark 3 Pro igura 105 000 Frw mu gihe Spark 3 igura 98 000 Frw mu maduka yose mu gihugu, aho uyiguze ugahabwa amezi 13 yagira ikibazo bakagufasha.

TECNO yashinzwe n’Umushinwa George Zhu mu 2006, nyuma y’umwaka umwe yashyizeho uruganda rwa telefoni. Telefoni zayo ziri muri eshatu za mbere nziza muri Afurika, zikaba no mu myanya 10 ya mbere ku Isi.

TECNO ifite abafatabuguzi barenga miliyoni 10 mu bihugu birenga 50 ikoreramo. Mu 2018 yinjiye mu masezerano n’ikipe ya Manchester City yo mu Bwongereza yo kuyamamaza nk’ikigo gikora telefoni zigezweho.

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza