Ni telefoni zimenyerewe nka ‘gatoroshi’ zikoresha amatushe (touches), ariko zifite ubushobozi bukomeye zihabwa n’ikoranabuhanga (operating system) rya KaiOS.
KaiOS ituma izi telefoni zikora ibintu bihambaye zifashishije ububiko buto, ku buryo zibika application nyinshi kandi zigakora neza yaba WhatsApp, Google Assistant, YouTube, Facebook, Google Maps na Twitter.
T901 ijyamo SIM Card ebyiri, ikagira ububiko bw’ibikorwa byayo bwa 512 MB n’izindi 256 MB ushobora kubikaho ibintu ushaka. Ziboneka mu mabara atatu, zahabu, ubururu n’umukara. TECNO T901 yashyizwe ku isoko kuri uyu wa Kane igura $25 (asaga ibihumbi 22 Frw), byitezwe ko mu minsi mike zizaba zakwiriye Afurika.
Umuyobozi Mukuru wa TECNO Mobile, Stephen Ha, yavuze ko T901 zizatuma uru ruganda ruha abakunzi barwo telefoni zibakorera ibintu byinshi, ku giciro gito.
Ati “Hamwe na T901 ikoresha KaiOS, abakiliya bakoresha applications nka WhatsApp, YouTube, Google Maps n’izindi kuri TECNO Smart Feature Phone ihendutse, ku nshuro ya mbere. Izi telefoni kandi zikoresha GPS, Wi-Fi na 3G, zikagira umuyoboro wihuta kandi udacika, kandi kuzitabiraho bigenda neza kurusha izikoresha 2G.”
“T901 irimo ikoranabuhanga rya Google Assistant, rituma abantu bashobora kuzikoresha bifashishije amajwi yabo. Hamwe n’ibyo byose, TECNO ikomeje intego yacu yo gufasha abakiliya kurenga imipaka bakamenya amahirwe yose Isi ibafitiye.”
Umuyobozi Mukuru wa KaiOS Technologies, Sebastien Codeville, yavuze ko iyi telefoni yari ikenewe kubera ko icyuho mu bakoresha ikoranabuhanga muri Afurika kiracyari hejuru, bakaba bishimiye gukorana na TECNO mu kukiziba.
Ati “Sura umujyi uwo ari wo wose wa Afurika, uzabona uburyo TECNO ikomeye kuri uyu mugabane kuko imaze kugira amaduka hirya no hino. Dutegereje kubona T901 zikoresha KaiOS muri ayo maduka yose.”
Iyi telefoni kandi ibika umuriro kuko ikoresha 1900mAh, ku buryo ushobora kumara iminsi 25 yaka cyangwa se amasaha 19 urimo kuyihamagaza, utarakupa. Ifite camera y’imbere n’iy’inyuma na flash ituma ufotora nijoro cyangwa ahantu hatabona neza.
Telefoni zikoresha KaiOS zisohoka mu ruganda zirimo applications z’ingenzi nka WhatsApp, Google Assistant, Facebook, YouTube na Google Maps, hamwe n’ububiko wakuramo izindi ukeneye bwa KaiStore. Kugeza ubu KaiOS ikoreshwa muri telefoni zisaga miliyoni 110 za Smart Feature Phones.
TECNO Mobile yatangiye mu 2006, ubu nirwo ruganda rufite telefoni nyinshi muri Afurika kandi zihendutse. Mu 2017 yagurishije telefoni zisaga miliyoni 43.


TANGA IGITEKEREZO