‘Smartphone’ zikorerwa mu Rwanda zizashyirwa ku isoko mu mezi abiri

Yanditswe na Habimana James
Kuya 7 Kamena 2019 saa 10:53
Yasuwe :
0 0

Ikigo Mara Corporation Ltd cyatangaje ko telefoni zacyo zikorerwa mu Rwanda zizwi nka ‘Mara Phones’, zizashyirwa ku isoko mu Rwanda no mu mahanga mu mezi abiri ari imbere.

Umuyobozi wa Mara Corporation Ltd, Ashish J. Thakkar, yabitangaje kuri uyu wa Kane mu nama y’abayobozi b’ibigo bikomeye n’ibiciriritse muri Afurika iri kubera i Kigali aho abagera ku 100 bari kwigira hamwe uko ibikorerwa muri Afurika byatezwa imbere.

Iyi nama ibaye ku nshuro ya mbere yatangiye kuri uyu wa 6 Kamena 2019, yiswe ‘Made In Africa Leadership Conference’ yateguwe n’ihuriro Breakfast Club Africa ry’abayobozi b’ibigo bikomeye muri Afurika.

Ibiri kuganirwaho birimo imbogamizi n’amahirwe bigaragara mu bucuruzi ku mugabane wa Afurika, uko habaho imiyoborere ihamye mu bikorera bakiri bato, kugira imiyoborere mu bikorwa by’ubushakashatsi, gufasha mu iterambere ry’inganda no kubaka ubucuruzi buhamye bw’uyu mugabane.

Ashish Thakkar yavuze ko uru ruganda rukorera telefoni mu Rwanda ruzatanga akazi ku bantu barenga 200, 16% bazaba ari abagore, ibi byose bijyanye na gahunda y’iterambere rirambye.”
Muri Gicurasi telefoni zakozwe na Mara Corporation Ltd, zamuritswe i Paris mu gikorwa ngarukamwaka cya Viva Technology (VivaTech). Thakkar yatangaje ko izo telefoni zifite ikoranabuhanga rigezweho kandi zujuje ubuziranenge zikaba ari ikirango cya Afurika.
Ati “Koreya ifite Samsung, u Bushinwa bufite Huawei na Xiaomi, ubu Afurika nayo ifite Mara. Iki ni igihe cya Afurika cyo kutaba abagura iby’abandi ahubwo natwe tukabikora. Dufite ubumenyi, dufite ubushobozi, dufite icyerekezo.”

Izi telefoni zirimo Mara Z ifite ikoranabuhanga rishobora kumenya isura ya nyirayo ikazagurishwa ibihumbi 180 Frw naho Mara X ikazagurishwa ibihumbi 125 Frw.

Thakkar yavuze ko bazaba bafite ubwoko bwa telefoni butandukanye, kuva ku biciro by’amadorali 100 kugera ku madorali 200.

Ati “Izi ‘smartphones’ zizaba zoroheye buri wese kandi zikomeye.”

Ikigo Mara Corporation ari nacyo gifite banki y’abaturage y’u Rwanda (BPR), gifite kandi uruganda rukora telefoni zigezweho muri Afurika y’Epfo, rwashowemo miliyoni 100 z’amadorali.

Thakkar yavuze ko yatangiye ubucuruzi yatse inguzanyo y’amadorali ibihumbi bitanu, ari nayo yatangije acuruza mudasobwa zakoreshejwe.

Mu 2012, “World Economic Forum” yagize Thakkar umuntu ukiri muto wagaragaje ibikorwa by’indashyikirwa mu bucuruzi bwe no guhindura umugabane wa Afurika.

Mu mwaka ushize u Rwanda rwagaragaje ko ibikorwa by’ishoramari ryaba iriturutse imbere mu gihugu no hanze, ryageze kuri miliyari 2.006 z’amadorali, hakaba hariyongereyeho miliyoni 6 z’amadorali ku yari ateganyijwe.

Ibi bisobanuye ko hiyongereyo 20% ugereranyije n’umwaka wa 2017 kuko ho habaruwe miliyari 1.675 z’amadorali.

Indi nkuru wasoma: Telefoni za mbere zakorewe mu Rwanda zamuritswe i Paris

Umuyobozi wa Mara Corporation Ltd, Ashish J. Thakkar, yavuze ko mu mezi abiri Mara Phones zizaba zageze ku isoko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .