RURA yashyizeho umubare ntarengwa wa Sim Card umuntu yemerewe kwiyandikishaho

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 17 Mutarama 2019 saa 09:11
Yasuwe :
0 0

Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ko guhera muri Gashyantare uyu mwaka nta muntu uzaba wemerewe kwiyandikishaho Sim Card zirenze eshatu, mu gihe ubusanzwe nta mubare ntarengwa wari uteganyijwe.

Ubutumwa RURA yasakaje mu bakoresha telefoni mu Rwanda kuri uyu wa Kane bugira buti "Turakumenyesha ko guhera kuwa 31/01/2019, wemerewe gutunga SIMUKADI 3 gusa zakwanditseho. Kanda *125*irangamuntu# urebe izikwanditseho."

Imibare ya RURA igaragaza ko kugeza mu Ugushyingo 2018, abaturarwanda bakoresha telefoni ngendanwa bari 81.63%, bangana na 9,640,236.

Umuyobozi ushinzwe kubungabunga imiyoboro ikoreshwa mu itumanaho na za nimero muri RURA, Kwizera Georges, aheruka kubwira IGIHE ko kuva kwandikisha Sim Card byatangira mu 2013, hari abatararebaga nimero zibanditseho kandi byongera umutekano wa telefoni y’umuntu.

Ati “Hari raporo mu bigo by’itumanaho baduhaye, tubonamo ibibazo by’umuntu ufite sim card 50 cyangwa 100 zimwanditseho, bivuze ngo hari ikintu kitagenda neza.”

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurengera abafatabuguzi, Mukamurera Vénérande, we yavuze ko hari abatunga sim card nyinshi ku bwende, akenshi bafite imigambi ihishe.

Ati "Akenshi ni ababa bafite ibintu bihishe inyuma bashaka kuzikoresha. Agashuka nk’abantu akabatwara amafaranga, ya sim card agahita ayibika amezi abiri, nyuma imaze kwibagirana akongera akayifata."

Mu byaha bishobora gukorerwa kuri telefoni harimo ubushukanyi n’ubwambuzi, gutuka abantu no kubatera ubwoba, ubujura bw’amafaranga, ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge n’ibindi.

Mukamurera yakomeje ashishikariza abantu kujya bibuka kureba nimero za telefoni zibanditseho, izitari izabo bakazikuraho.

Ati "Hagiye habamo abarengera nk’abo, abantu batanga serivisi za telefoni ku muhanda bashobora kukwandikaho nka nimero utazi, mugenzi wawe ugambiriye gukora ikibi akaba yayikoresha ikintu ejo ukakibazwa kandi atari wowe."

Gusa ngo n’iyo icyaha kitagufata, inzego zishinzwe umutekano zigukereza mu byo wakoraga hejuru y’ikintu wagombaga kugenzura hakiri kare.

Yavuze ko impamvu mbere batari bataratekereje gushyiraho umubare ntarengwa wa sim card umuntu yibaruzaho, wasangaga hari nk’umuntu ufite nka barumuna be batarageza imyaka yo gutunga indangamuntu ituma biyandikishaho sim card, umuntu akayibabaruriza.

Ati "Kubera ko rero byaje kugaragara ko harimo ibyo bibazo bituruka ku bantu biyandikishaho nimero nyinshi zirenze, ni cyo cyatumye hatekerezwa kuzagera igihe bakavuga bati ‘umuntu ntakwiye kurenza uyu mubare’."

Kugira ngo umuntu amenye nimero zimwanditseho, akanda kuri telefoni ye *125* nimero y’indangamuntu #, agakanda guhamagara maze zigahita zigaragara.

Iyo asanze nimero runaka atayizi ashaka kuyiyandukuzaho akanda *125*1* nimero ya telefoni ashaka kwiyandukuzaho * nimero y’indangamuntu # agakanda guhamagara, akabona ubutumwa bw’uko igiye kumuvanwaho.

Mu Rwanda nta muntu uzaba wemerewe kwiyandikishaho sim card zirenze eshatu guhera mu kwezi gutaha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza