iPhone 5 muri telefoni zishobora gutakaza ubushobozi bumwe kuri iki Cyumweru

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 Ugushyingo 2019 saa 06:29
Yasuwe :
0 0

Uruganda rwa Apple rwatangaje ko telefoni zirimo iPhone 5, abazifite bagomba kujyanisha n’igihe (update) porogaramu zikoresha ya iOS, ngo hato zitazabura ubushobozi bwo gukoresha indangamerekezo (GPS), ituma igikoresho kigaragaza itariki n’isaha byizewe.

Ubutumwa bwa Apple buvuga ko guhera kuri iki Cyumweru saa sita z’ijoro, iPhone na iPad zageze ku isoko mu 2012 na mbere yaho, niziba zitarashyirwamo iOS 10.3.4 zizatakaza ubushobozi bwo gukoresha App Store, iCloud, email no gusura imbuga za internet, kubera ko bisaba ko igikoresho kiba gifite amasaha n’amatariki byizewe, bitangwa na GPS.

Gusa ibikoresho bishya byo nta kibazo bifite, mu gihe nk’ibimaze igihe ku isoko bya iPhone5, iPhone 4S, iPad mini, iPad 2, bizasaba ko ababitunze babanza kujyanisha n’igihe iOS bikoresha.

Apple yakomeje iti “Niba kujyanisha n’igihe iPhone 5 bidakozwe mbere ya tariki 3 Ugushyingo 2019, kubikora bizasaba ko wifashisha mudasobwa kuko uburyo umuntu aba ashobora kubyikorera na telefoni cyangwa iCloud Backup bitazakora.”

Mu kujyanisha n’igihe iOS y’ibi bikoresho, abakoresha ibicuruzwa bya Apple basabwa kujya aho bagenera imikorere ya telefoni zabo (settings), akaba ariho babikorera.

Nyuma ngo ibyo bikoresho bizaba bifite iOS 10.3.4 cyangwa 9.3.6 bitewe n’igikoresho, bitabaye ibyo, serivisi zimwe zizahagaragara guhera kuri iki Cyumweru.

Telefoni za iPhone 5 zishobora kwamburwa serivisi zimwe kuri iki Cyumweru
Umuntu ashobora kujyanisha n'igihe iOS akoresha mbere yo kuri iki Cyumweru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .