00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imiterere ya Z Fold 6 na Z Flip 6, telefoni nshya za Samsung

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 17 August 2024 saa 02:48
Yasuwe :

Samsung iherutse gushyira ku isoko Samsung Galaxy Z Fold 6 na Samsung Galaxy Z Flip. ni telefoni zombi zikunjwa.

Zifite uburemere butandukanye n’ubw’izabanje kuko zoroshye. Batiri zazo zongerewe ubushobozi ho isaha imwe n’amasaha abiri, kandi umubyimba wazo ni muto.

Z Flip 6 ifite uburyo bwo gusemura amagambo bushobora kongerwa ku bigaragara kuri ya écran nto iba inyuma ya telefoni iyo wayizinze.

Zikoranye uburyo buzirinda kwinjirwamo n’umwanda cyangwa amazi bwa ‘IP48 ingress protection’. Bivuze ko nubwo iyi telefoni yagwa muri piscine, ushobora kuyikuramo igakora neza nta kibazo.

Samsung Galaxy Z Fold 6 ishobora gusohoka écran yayo isanzwe ifite santimetero 19,3 mu gihe into y’inyuma ifite santimetero 16. Ifite processor ya New Snapdragon 8 Gen 3.

Urumuri rw’iyi telefoni rwarongerewe ku buryo no mu gihe uyifite ari hanze ku manywa yarebamo nta kibazo. Urumuri rwageze kuri ‘2,600 nits’ ruvuye kuri ‘1,750 nits’.

Samsung Galaxy Z Fold 6 yagabanyutseho amagarama 14 y’uburemere na milimetero 1,4 y’uburebure, milimetero 1 y’ubugari na milimetero 1,3 y’umubyimba mu gihe izinze.

Samsung Galaxy Z Flip 6 yo écran nini yayo ifite santimetero 17 mu gihe indi yo ifite santimetero 8,6. Camera yayo ifite megapixel 50 mu gihe iy’imbere ‘selfie’ ifite megapixel 12.

Processor yayo ni ‘New Snapdragon 8 Gen 3’, na RAM ya 12GB [ivuye kuri 8GB].

Igabanyukaho milimetero 0,2 nyuma yo kuzingwa. Ifite bateri ifite ubushobozi bwa 4,000mAh ivuye kuri 3,700mAh. Bivuze ko ishobora kuba yamara amasaha ari hagati ya umunani na 12.

Galaxy Z Fold 6 igura 1.899$ mu gihe Z Flip 6 igura 1.099$.

Smasung Galaxy Z Fold 6 ni imwe muri telefoni nziza ziri ku isoko muri iki gihe ifata amafoto meza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .