Izi telefoni zizajya hanze mu gihe kimwe n’amasaha akorwa n’uru ruganda azwi nka Apple Watch ndetse n’ubwoko bushya bwa iPad Air.
Apple irateganya ko ubu bwoko bw’ibikoresho bizajya hanze uyu mwaka nibura byose hamwe bizaba ari miliyoni 80. Ni mu gihe ifite gahunda yo gushyira hanze ubwoko bune bushya bwa iPhone zose zikoresha 5G kandi zitandukanye n’izari zisanzwe mu mimerere n’imikorere.
Umwaka ushize, Apple yacuruje iPhone miliyoni 185, byatumye ica agahigo mu bigo by’ikoranabuhanga byacuruje telefoni nyinshi. Gusa nubwo byari bimeze gutyo, uwo mubare wari muke ugereranyije n’izo yacuruje mu mwaka wabanje kuko bwo zageraga kuri miliyoni 200.
Internet ya 5G ni umuyoboro ugereranywa nk’intambwe nshya ndetse na none nk’itafari rizaganisha ku rugendo ruhindura buri kimwe, uhereye ku buvuzi bwifashishije ikoranabuhanga nk’aho umuganga ashobora kubaga umuntu kandi batari kumwe, ikoranabuhanga mu modoka, mu buzima busanzwe ku buryo waba uri ku kazi ugacana imbabura wasize mu rugo, n’ibindi bizwi nka Internet of Things.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!