Apple igiye gushyira ku isoko iPhone 11

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 Nzeri 2019 saa 03:28
Yasuwe :
0 0

Uruganda rukomeye rw’ibikoresho by’ikoranabuhanga rwa Apple rugiye gukoranya inama ikomeye izamurikirwamo ibicuruzwa na serivisi nshya rufite, aho mu byitezwe harimo iPhone 11 Pro, iPhone 11 Pro Max na iPhone 11.

Ni telefoni zizaba zihagazeho ku isoko, ariko zifite imikorere ijyanye n’igihe nko kuba zifite camera zifite ubushobozi bwo ku rwego rwo hejuru, ubushobozi bwisumbuye bwo kwihutisha ibintu ndetse zizaba zikoresha iOS 13.

Izi telefoni byatangiye kunugwanugwa ko zizatangarizwa mu gikorwa gikomeye kizaba ku wa Kabiri tariki 10 Nzeri ku cyicaro cya Apple i Cupertino muri California, ni muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Izi telefoni nshya zigiye gusimbura iPhone XS, iPhone XS Max na iPhone XR nk’uko amakuru abivuga, ndetse ngo Apple ishobora no gutangaza ubwoko bushya bwa iPhone ishobora kugurwa guhera ku $450 nk’uko CNN yabitangaje.

Mu bushobozi bukomeje kuvugwa ko izo telefoni zifite, harimo kugira camera eshatu z’inyuma zirimo imwe ifata ifoto ngari ndetse zikoranye ubwenge bw’ubukorano butanga amahitamo yagutse mu kunoza cyangwa guhindura amafoto n’amashusho.

Bigiye kubaho mu gihe inyungu ya Apple mu gihe gishize yagabanutse cyane, ahanini bitewe n’uburyo telefoni zayo zitakinogera abazikoresha cyane cyane mu kongeramo ibintu bishya cyangwa kuzijyanisha n’igihe, hakiyongeraho intambara ikomeje y’ubucuruzi hagati y’u Bushinwa na Amerika kandi icyo gihugu ari isoko rikomeye rya Apple.

Muri Kamena nibwo Apple yateye amashyushyu abakiliya bayo ku buhanga bushya bugiye kujya bwifashishwa muri telefoni zayo bwa iOS 13, butuma umuntu ashyira umwijima muri telefoni ngo agabanye uburyo ikoresha umuriro, kuba abantu udafitiye nimero bashobora kujya baguhamagara telefoni ntivuge cyangwa uburyo umuntu ashobora kujya yandika muri telefoni akoresheje uburyo bwo kunyereza urutoki (swipe) aho kudonda nk’ibisanzwe.

Izi iPhone ariko ntabwo ari byo bintu bishya gusa bizamurikwa ku wa Kabiri, hitezwe n’imisusire mishya ya Apple Watch iri ku isoko kuva mu 2015.

Amakuru ava mu bakurikiranira hafi iki kigo anavuga ko kirimo kuvugurura imiterere ya za MacBook, za iPad na Apple TV ariko byo bikazatangazwa mu gihe kiri imbere.

Uruganda rwa Apple kandi ruri muri gahunda yo gushyira ku isoko iPhone zikoresha 5G bitarenze umwaka wa 2020.

Hakomeje kuvugwa byinshi ku miterere ya iPhone 11 ariko bizasobanuka mu minsi mike

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .