Abakoresha telefoni ngendanwa mu Rwanda biyongereyo ibihumbi 28 mu kwezi kumwe

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 28 Ukuboza 2018 saa 10:53
Yasuwe :
0 0

Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ko mu Ugushyingo 2018, umubare w’abakoresha telefoni ngendanwa mu Rwanda wiyongereyeho abantu 28,238.

Raporo ngarukakwezi ya RURA igaragaza ko umubare w’abakoresha telefone ngendanwa (abafatabuguzi babarwa mu minsi 90 bayikoresha buri munsi), bavuye kuri 9,611,998 mu mpera z’Ukwakira bagera kuri 9,640,236 mu mpera z’Ugushyingo.

Muri kuriya kwezi kandi abakoresha serivisi z’itumanaho bakishyura nyuma (Post-Paid) bavuye ku 58,044 bagera ku 59,847 mu mpera z’Ugushyingo 2018, mu gihe abafatabuguzi basanzwe na bo biyongereye bakava kuri 9,553,954 bakagera kuri 9,580,389.

Abafatabuguzi ba serivisi z’Ikigo cy’itumanaho, MTN Rwanda Ltd, biyongereyeho 1.60% bava kuri 4,430,710 bariho mu mpera z’Ukwakira bagera kuri 4,603,007 mu mpera z’Ugushyingo 2018.

Ni mu gihe abakoresha serivisi za Airtel/Tigo Rwanda, bagabanutseho 0.87 %, aho bavuye kuri 5,081,288 bagera kuri 5,037,229 mu mpera z’Ugushyingo 2018.

Umubare w’abatunze telefoni ngendanwa wiyongeraho 0.24%, bagera kuri 81.63% bavuye kuri 81.39%.

Airtel/Tigo Rwanda niyo ifite isoko rinini kuko yihariye 52% mu gihe MTN Rwanda ifite 48%.

Abakoresha telefoni ngendanwa biyongereyo abasaga ibihumbi 28 mu kwezi kumwe

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza