Izi telefoni zatanzwe muri gahunda igamije kugeza ku Banyarwanda telefoni zigezweho (Connect Rwanda) mu rwego rwo guteza imbere ubucuruzi by’umwihariko abakora ubwambukiranya imipaka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bo mu turere twa Rusizi, Nyamasheke na Rubavu.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Habyarimana Béata, yavuze ko bahisemo guha abacuruzi izi telefoni mu rwego rwo kurushaho kunoza imikorere yabo bifashishije ikoranabuhanga.
Ati “Tugamije gufasha abakora ubucuruzi. Izi telefoni zizahabwa abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka kuko muri ibi bihe bya Covid-19 habayeho gufunga imipaka ariko ubucuruzi buzakomeza gukorwa.”
Yakomeje agira ati “Hari byinshi bikorerwa muri RDC kandi bagaragaje ko bishoboka gukoresha ikoranabuhanga mu bushobozi buke bari bafite. Kuba bahabwa izo telefoni bizaborohera kuvugana n’abakiliya no kuba bafotora ibicuruzwa byabo. Twizera ko byatuma ubucuruzi bwambukiranya imipaka bunoga.”
Yagaragaje ko kandi bahisemo kwibanda ku bagore kubera ko hafi 75% by’abakora ubucuruzi bo muri iyo mirenge ari abagore kandi ko bagaragaje ubushake mu bihe bya Covid-19 bagakoresha ikoranabuhanga rya telefoni ntoya mu bucuruzi bwabo.
Minisitiri Habyarimana yagaragaje ko izo telefone niziramuka zikoreshejwe neza zizababyarira umusaruro urimo no kurushaho kumenyana n’abandi bacuruzi, kwiga uko ubucuruzi bukorwa ndetse no guhana amakuru hagati ubwabo.
Umuyobozi ushinzwe imikoranire n’ibindi bigo muri MTN Rwanda, Allain Numa yagaragaje ko kuva Connect Rwanda yatangira bakomeje kugenda babona impinduka mu mikorere y’abaturarwanda kubera gukoresha telefone zigezweho.
Kugeza ubu hamaze gutangwa telefoni zigera ku bihumbi 24 mu gihe hari izindi ibihumbi 25 zari ziyemejwe n’ibigo bitandukanye zitarashyikirizwa MTN ari naho ahera asaba abaziyemeje gukomeza guhigura uwo muhigo.
Ati “Abiyemeje kuzaduha telefoni bose bazatanga izingana n’ibihumbi 49 ariko tumaze gutanga ibihumbi 24, rero turabasaba kugira ngo bazizane hakiri kare kugira ngo iki gikorwa cyatangiye gisozwe neza telefoni zigezwe kubo zagenewe kandi no kwitanga biracyakomeje.”
Uretse kuba MTN Rwanda igeza izi telefoni ku Banyarwanda batandukanye ku bufatanye n’inzego z’ibanze nayo itanga internet y’amezi atatu y’ubuntu kuri buri telefoni ndetse na Sim Card k’uyihawe.
Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yavuze ko kugeza ubu nubwo habaye icyorezo cya Covid-19 kikangiza byinshi birimo n’ubucuruzi ikoranabuhanga ryabaye imbarutso yo kuzahura ubukungu.
Yashimye Minicom yatekereje ku bacuruzi by’umwihariko bakora ubwambukiranya imipaka anasaba ko hazabaho gahunda yo kubahugura ku ikoreshwa ryazo n’uburyo bwa nyabwo zabyazwamo umusaruro.
Izi telefoni zatanzwe ni izo mu bwoko bwa Mara Phones zizatangira gushyikirizwa abacuruzi mu gihe cya vuba.






Amafoto: Nezerwa Salomon
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!