Youtube yashyizeho uburyo bushya busaba bamwe mu bayikoresha kujya bishyura

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 26 Kamena 2018 saa 01:10
Yasuwe :
0 0

Urubuga rwa Youtube ruyoboye izindi mu kureberwaho amashusho ku Isi, rwashyizeho uburyo bushya busaba bamwe mu barukoresha babyifuza kujya bishyura amafaranga ya buri kwezi kugira ngo amatangazo yamamaza atabarogoya.

Ubu buryo bwiswe Paid/Channel Memberships buzajya bufasha abishyuye gukora ‘emojis’ zabo bwite, kubona amashusho, ibitambuka muri ako kanya n’ibindi bintu bitandukanye abakora amashusho bakorana na yo bazajya bashyiriraho abanyamuryango b’ubwo buryo gusa.

Uru rubuga rushyizeho ubwo buryo nyuma y’impagarara zavutse mu bashora imari mu kurwamamarizaho bababazwaga no kubona amatangazo yabo anyuzwa no mu mashusho akubiyemo ubutumwa batishimira.

Abashaka kwinjira muri ubu buryo bushya butuma ureba amashusho utarogowe n’amatangazo bazajya bishyura $ 4.99 ku kwezi. Youtube yanashyizeho ubundi bucuruzi mu bufatanye n’ikigo cyitwa Teespring bwakorewe igerageza hakinjizwa miliyoni $1 mu minsi 18 ivuye mu igurishwa ry’ibicuruzwa 60,000.

Ubwo buryo bwo gucuruza bwo buzajya bukorwa mu kugaragaza amatangazo munsi y’amashusho byukungukire uwayashyizeho.

Mu nama ya VidCon ihuza ibyamamare mu gukora amashusho, iherutse kubera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Umuyobozi ushinzwe serivisi zitangwa na Youtube, Neal Mohan, yavuze ko “Umubare w’abinjiza amafaranga abarirwa mu bihumbi ku mwaka warenze 35% naho uwabarenza miliyoni mu ukaba ugera kuri 40% mu bafatanyabikorwa mu kwamamaza.”

Mohan yongeyeho ati “Mu myaka yashize, inyungu nyinshi yaturukaga mu bamamaza ibikorwa byabo, tuzakomeza gushyira imbaraga aho gusa turashaka no gutekereza ibirenze kwinjiza amafaranga binyuze mu matangazo yamamaza.”

Paid/Channel Memberships, uburyo bushya bwashyizweho na Youtube ku batambutsaho amashusho hazajya hemerwa abakurikiwe n’abantu barenga 100,000 nubwo byitezwe ko mu mezi ari imbere bizahinduka bikagera no ku bafite abari munsi y’abo.

Bamwe mu bakurikirana ubucuruzi bwa Google na Youtube bavuga ko uburyo bushya bwashyizweho ari igisubizo by’umwihariko ku banyamuziki bivovoteraga kuba amashusho yabo agaragarizwa ubuntu ndetse byitezwe ko benshi mu bahanzi bakomeye ku Isi bazajya bifashisha ubu buryo bwonyine mu gusohora ibihangano byabo mu gihe byaba byemewe.

Usibye ubu buryo kandi Youtube yanagaragaje irindi koranabuhanga ryiswe ‘Premieres’ rizajya ryifashishwa n’abafite amashusho azasohokera igihe runaka kubitangaza mbere ku buryo kigera hari abantu benshi bategereje kuyareba.

Youtube yashyizweho amashusho ya mbere ku itariki 23 Mata 2005, abantu 20% bayikoresha ni abo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika naho 80% bakaba abo hanze yayo. Mu bareberaho amashusho abarenga kimwe cya kabiri bifashisha telefoni ngendanwa.

Uru rubuga rwaguzwe na Google mu Ugushyingo 2006 itanze miliyari $ 1.65, kugeza ubu rukoreshwa n’abantu miliyari 1.9 buri kwezi.

Abakora amashusho bagiye kujya babasha guha integuza ababakurikira babararikira kubakurikirana
Youtube igiye kujya inakorerwaho ubundi bucuruzi munsi y'amashusho ayitambutswaho

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza