00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

YouTube igiye gutangira gusiba video zifite imitwe y’amagambo idahura n’ibizikubiyemo

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 23 December 2024 saa 02:17
Yasuwe :

Urubuga rwa YouTube rwatangaje ko rugiye gutangira gusiba video zicishwaho hifashishijwe uburyo bwa ‘clickbait’, aho umuntu akoresha umutwe w’amagambo ‘title’ cyangwa ishusho ikoreshwa nk’ihagarariye video kugira ngo ikurure umuntu bituma afata icyemezo cyo kuyifungura ‘thumbnail’, bigaragaza ibishobora kuba bikubiye muri video nyamara wayifungura ugasanga ntaho bihuriye.

Akenshi bikorwa hagamijwe gukurura abantu benshi bareba iyo video.

Izi mpinduka Youtube igiye gutangira gukora, zizatangirira mu Buhinde nk’uko yabitangaje ibinyujije mu butumwa yashyize hanze.

Umuvugizi wa Youtube, Jack Malon, yabwiye Ikinyamakuru The Verge, ko mu gihe cy’amezi make izi mpinduka zizagenda zigera no mu bindi bihugu.

Youtube yavuze ko hafashwe umwanzuro wo gufata izi ngamba nshya kuko byagaragaye ko video zimeze gutya ziyobya abantu cyane cyane ku ngingo zirebana n’amakuru aba agezweho cyangwa ay’ako kanya.

Yifashishije urugero rwa video yigeze gushyirwaho ivuga ko ‘Perezida yeguye!’ nyamara wayifungura ugasanga ntaho bivugwa cyangwa bigaragara ko perezida yeguye yewe nta n’aho ibirimo bihuriye na politiki.

YouTube izajya isiba aya mashusho itabanje kumenyesha ba nyirayo ko bigiye gukorwa. Ni ukuvuga ko bazajya bayashyiraho nyuma bisange yavuyeho.

Yagize iti “Mu gihe dukomeje guhugura abakoresha uru rubuga ibijyanye n’amategeko, tuzibanda cyane ku kugenzura no gushyira mu bikorwa izi mpinduka ku mashusho mashya azajya ashyirwa ku rubuga.”

‘Clickbait’, ni uburyo umuntu akoresha umutwe w’amagambo ‘title’ cyangwa ishusho ikoreshwa nk’ihagarariye video kugira ngo ikurure umuntu bituma afata icyemezo cyo kuyifungura ‘thumbnail’, bigaragaza ibishobora kuba bikubiye muri video nyamara wayifungura ugasanga ntaho bihuriye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .