Mu busanzwe iyo ufunguye urubuga rwa Youtube uhita ubona video ushobora kureba cyangwa ugashakisha izijyanye n’amahitamo yawe. Ubu buryo bushya bwo uzajya uhitirwamo video runaka.
Uburyo imbuga nka Youtube zikora, zikusanya amakuru y’ibyo ukunda kureba cyangwa gushakisha hanyuma zikajya zihitamo ibyo zikwereka ziyagendeyeho. N’iyo urebye video runaka ukayitindaho indi ntuyitindeho, nabyo ibifata nk’amakuru agaragaza ibyo ukunda.
Ibi rero biri mu bishobora kuzajya bigenderwaho mu gihe Youtube igiye kuguhitiramo video izajya ikugenera mu gihe wakanze kuri bouton ya ‘Play Something’.
Iyi bouton izaba iherereye mu gice cyo hasi kigaragara ukimara gufungura urubuga rwa Youtube.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!