Uruganda rukorera telefone mu Rwanda ruzatangira muri Mata

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 7 Gashyantare 2019 saa 05:22
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ikoranabuhanga no guhanga udushya yatangaje ko muri Mata uyu mwaka mu Rwanda hazatangira imirimo y’uruganda rukora telefoni ruzatanga umusanzu muri gahunda yo kwegereza abaturage ikoranabuhanga.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa Kane mu Nteko Ishinga Amategeko ubwo Minisitiri Ingabire Paula yitabaga Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco n’Urubyiruko.

Muri Nzeri 2017, nibwo u Rwanda rwasinyanye amasezerano n’ikigo cyo mu Bushinwa Huajian Group yo gutangiza uruganda rukora ibikoresho birimo na telefone.

Uru ruganda rwitezweho guha akazi abanyarwanda ibihumbi 20, rugashora miliyari y’amadolari mu gihe cy’imyaka icumi.

Minisitiri Ingabire yavuze ruzatangira muri Mata uyu mwaka kandi ko ruzoroshya uburyo abaturage bashobora gutunga telefone zigezweho ku giciro kiboroheye.

Ati “Hari umushoramari uzashyiraho uruganda rukora telefone, icy’ingenzi ni uko telefone agiye gushyira ku isoko ry’u Rwanda zizorohera umuturage ku buryo yazigura mu gihe runaka.”

“N’ubwo hari telefone zigura ibihumbi 40 Frw, hari n’umuturage utabasha kuyigura, ariko uramutse ushyizeho uburyo bwo kumworohereza kuzigura wenda nko mu mezi 24, byorohereza abantu kugira ngo babashe gutunga izo Smartphones.”
Uru ruganda rwatangiye ibikorwa mu 1996.

Minisitiri Ingabire yavuze kugeza ubu serivisi za internet hari aho zikiri ku giciro cyo hejuru ku buryo bamwe mu baturage batari bumva ko internet ari kimwe mu by’ibanze bakwiye kuba bafite.

Yakomeje agira ati “Mu ngamba leta ifite harimo kugira ngo tunoze uburyo internet igezwa ku baturage bose ariko bakanayibona igihe bakeneye kuyikoresha.”

“Icyo turi gukorana n’abafatanyabikorwa by’umwihariko abafite ibigo by’itumanaho ni ukugira ngo turebe uko n’izo serivisi za internet zitangwa ibiciro byagabanuka kuko ubu hari abaturage batazi ko internet iri mu by’ibanze bakabaye bafite.”

Raporo ya RURA yo mu gihembwe cya mbere cya 2018, igaragaza ko umubare w’abanyarwanda bakoresha internet wavuye ku bantu 5,252,996 mu Ukuboza 2017, ugera ku bantu 5,642,574 muri Werurwe 2018.

Icyakora nubwo umubare w’abakoresha internet wiyongereye, umubare wa telefone zigezweho (Smartphones) ari nazo zikunze gukoresha internet muri ayo mezi wagabanyutseho 5.3 % ugereranyije no mu Ukuboza 2017 kuko zavuye kuri 1,165,115 zigera kuri 1,102,461.

Kugeza muri Werurwe, Internet ya 4G yabashaga kugera mu gihugu hose ku kigero cya 92.5 %, iya 2G igera kuri 99.13% naho 2.5 G igera 99.92% by’igihugu cyose.

Gahunda ya ’Byikorere’ yashyizweho na Minisiteri y’Ikoranabuhanga no guhanga udushya iteganya ko umuturage agomba kujya asaba serivisi zitandukanye akazibona ari iwe mu rugo.

Gusa hari serivisi zirimo nko gusaba ibyangombwa by’ubutaka n’izindi zisaba ko umuturage agomba kuba afite telefone ya Smartphone

U Rwanda rwari rufite intego yo kuba nibura 35 % by’abaturage bazaba bakoresha internet mu 2020.

Minisitiri Ingabire yavuze ko muri Mata uyu mwaka, uruganda rukora telefone mu Rwanda ruzatangira gukora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .