Umushinga ‘250Startups’ ugiye gukemura ikibazo cy’imishinga y’ikoranabuhanga ihomba igitangira

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 19 Ukuboza 2018 saa 04:10
Yasuwe :
0 0

Kutabona isoko ry’udushya baba bahanze n’ubumenyi buke mu kwimenyekanisha no gushyira ibyo bakora ku rwego rwakurura abashoramari, ni bimwe mu bibazo bivugwaho kuba intandaro yo kuba myinshi mu mishinga itangira, by’umwihariko iy’ikoranabuhanga igahomba itararenga umutaru.

Mu kiganiro n’itangazamakuru ku wa Mbere, Umuyobozi Ushinzwe Ikoranabuhanga n’Itumanaho mu Rugaga rw’Abikorera mu Rwanda, Ntale Alex, yavuze ko mu guhangana n’iki kibazo batangije umushinga ‘250Startups’, aho ibigo bifite udushya byahanze bizahabwa ubumenyi butuma birushaho gutera imbere.

Ni umushinga uri gushyirwa mu bikorwa n’agashami k’ibijyanye n’ikoranabuhanga mu Rugaga rw’Abikorera n’abafatanyabikorwa barimo Ikigo cy’u Buyapani gishinzwe Iterambere, JICA n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ikoranabuhanga mu itumanaho n’isakazabumenyi (RISA).

Ntale yagize ati “ Ni gahunda igamije kubafasha kugira ngo ibikorwa byabo bigere ku isoko ariko na none bakagira ubushobozi bwo gusobanurira abantu impamvu bakeneye udushya bahanze. Twajyaga tubona urubyiruko rufite udushya, ariko ntibibaze niba agashya bazanye gakenewe cyangwa niba kabyara ubucuruzi. “

Yakomeje avuga ko bazabafasha gusobanukirwa ibirebana n’amategeko abarengera ndetse bakanashyiraho agenga ubucuruzi bwabo, kugira ngo bo ubwabo bazabashe gukorana neza ndetse n’abashoramari baze basanga ibigo byabo byubatse neza.

Umuyobozi ushinzwe udushya muri RISA, Sebera Antoine, yavuze ko binyuze muri uyu mushinga bifuza guteza imbere ikoranabuhanga rikorewe mu Rwanda, kandi bizagira uruhare mu guhanga imirimo, no gukemura ibibazo biri mu gihugu.

Umuyobozi mu mushinga wa JICA ugamije guteza imbere udushya mu ikoranabuhanga mu Rwanda, Atsushi Yamanaka, nawe yagaragaje ko icyo bifuza ari ukubona ibigo byo mu Rwanda bihatana ndetse bigahigika ibindi ku rwego mpuzamahanga.

Ati “ Iyi yagakwiye kuba inzira y’u Rwanda mu gutangira no gufasha imishinga y’Abanyarwanda. Niba u Rwanda koko rushaka impinduka mu myaka iri imbere, dukeneye imishinga mito myinshi, kandi ibi bishobora kugira uruhare mu kongera ingano y’ibikorerwa mu Rwanda byoherezwa mu mahanga.”

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Kabiri hasozwa icyiciro cya mbere cy’abantu 36 bakora mu bigo umunani, bahuguwe mu gihe cy’amezi atandatu y’igeragezwa ry’umushinga ‘250Startups’.

Umushinga ‘250Startups’ ntutanga inkunga y’amafaranga, ahubwo uha abafite udushya bahanze ubumenyi bakeneye ngo babashe kwiyubaka, ufite intego yo kuba mu 2025 waragize uruhare mu gutuma ibigo bisaga 100 bigira agaciro ka miliyoni 50 z’amadolari.

Sebera Antoine, Alex Ntale na Atsishi Yamanaka ubwo bari mu kiganiro n'itangazamakuru basobanura byimbitse umushinga '250Startups'

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza