Ubu Instagram yongeyeho uburyo bushya bwo gutanga igitekerezo [comment] kuri ‘story’ iyo ari yo yose kandi bikaba mu buryo bwa rusange. Ni ugusangiza igitekerezo ku buryo kibonwa na benshi batari nyiri ‘story’ gusa.
Iyo uri kureba ‘story’, hari akamenyetso k’umutima kaba mu ruhande rw’iburyo hasi, ukandaho iyo ushaka kwereka nyirayo ko wayishimiye.
Ku ruhande rw’ibumoso hasi ni ho hashyizwe akamenyetso gashya, aho ushobora kunyuza igitekerezo.
Mu gice cyo hagati hari bwa buryo busanzwe bugushoboza kohereza igitekerezo nyiri ‘story’ mu gikari.
Uretse abantu bagukurikira cyangwa abo ukurikira n’abandi bose babasha kureba ‘stories’ zawe, bazajya babasha kubona ibi bitekerezo rusange bizajya bitangwa ku byo wasangije abantu.
Ibi bitekerezo bizajya bigumaho kugeza igihe ya ‘story’ iviriyeho nyuma y’amasaha 24.
Umuvugizi wa Instagram, Emily Norfolk, yatangaje ko abayikoresha bafite amahitamo yo gufungura cyangwa guhagarika ibitekerezo kuri buri ‘story’ batanze, [comments on and comments off].
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!