Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame ubwo yatangizaga inama yiga ku iterambere ry’ikoranabuhanga (Broadband Commission) yagaragaje ko hari byinshi byakozwe ariko hakiri urugendo rurerure kugira ngo internet ihendutse igere kuri bose.
At: “Ahazaza hari ibyago n’ibizazane, ariko icyo twizeye ni uko imbogamizi duhura nazo zishobora gukemurwa neza kandi byihuse binyuze mu gushora imari mu gukoresha umuyoboro wa internet ihendutse kandi uhuriweho ku Isi.”
Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo ushinzwe Iterambere ry’Ikoranabuhanga, Gordon Kalema, aherutse kubwira IGIHE ko bitewe n’aho u Rwanda rugeze, kugira ngo ikoranabuhanga rirusheho kubyazwa umusaruro, internet igomba kuba ihendutse, ijyanye n’ubushobozi bw’abaturage basanzwe.
Ati "Mu gihe abandi 2G ari yo bisanzuraho mu gucuruza na 3G, bataragera kuri 4G, urumva uburyo bwo gukora inovasiyo bwari bugoranye. Kimwe rero Leta izaganira n’uwo twari dufitanye ubufatanye ni uburyo dushobora kuba twareka abandi bose bakinjira mu isoko rya 4G, mu buryo bwo kuba nabo bemerewe kuba bashyiraho umurongo wabo n’iminara yabo."
Uyu munsi u Rwanda ni igihugu cya gatandatu gitanga interineti ihendutse muri Afurika, nk’uko byagaragajwe n’Urubuga rwa Cable.co.uk.
Ku isonga mu bihugu bya Afurika bitanga Internet ihendutse harimo Malawi aho ikiguzi cya internet ari 492 Rwf kuri GigaByte(GB), gikurikirwa na Nigeria aho internet igeze kuri 505 Rwf/GB, ku mwanya wa gatatu haza Ghana ku giciro cya 518 Rwf/GBs.
Ku mwanya wa kane haza Somalia kuri 648 Rwf/GB, hagakurikiraho DRC kuri 674 Rwf/GB ku mwanya wa gatandatu hakaza u Rwanda ku giciro cya 713Rwf/GB, rugakurikirwa n’Uburengerazuba bwa Sahara kuri 751 Rwf/GB.
Ku mwanya wa munani hari Kenya ku giciro kingana na 764 Rwf/GB, igakurikirwa na Maroc kuri 816 Rwf/GB, mu gihe ku mwanya wa 10 hari Misiri ku giciro cya 842 Rwf/GB.
Muri rusange, Afurika iri gukora ibishoboka byose mu kugabanya igiciro cya internet, ariko iyi internet iracyahenze cyane ugereranyije n’ubushobozi bw’abaturage ndetse ikagenda gake.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!