Ibi kandi bigira ingaruka ko buryo bufasha mu kibuka amakuru ku ikoranabuhanga bwa ‘end-to-end encryption’ kuko nabwo bugiye kuvaho.
Apple yavuze ko ubu buryo butazongera kugaragara ku bashya bashaka kubukoresha, mu gihe ababusanganywe bo bazashyirirwaho uburyo bwo kubwikuriraho kuko yo itabifitiye ububasha nk’umwe mu mwihariko ubu buryo bwari busanganywe.
Ibi bivuze ko umutekano w’amakuru abikwa kuri iCloud, nk’ubutumwa buba bwoherejwe hifashishijwe iMessage, utazaba uri ku rwego rwo hejuru nk’uko byari bisanzwe, kuko Apple izaba ifite ububasha bwo kuyabona no kuyatanga mu gihe ibisabwe n’inzego z’umutekano cyangwa iz’ubutabera, nyamara bitari bisanzwe.
Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’amakuru avuga ko leta y’u Bwongereza yategetse Apple binyuze mu itegeko rya ‘Investigatory Powers Act’ ryo mu 2016, ko igomba gutanga ubufasha mu gukusanya ibimenyetso mu iperereza.
Umuyobozi Mukuru w’Urubuga rwa Signal, Meredith Whittaker, yanenze ubu busabe bw’u Bwongereza, avuga ko bushingiye ku bumenyi buke mu by’ikoranabuhanga kandi ko bushobora kugira ingaruka ku hazaza h’urwego rw’ikoranabunga muri iki gihugu.
Signal yo yatangaje ko ishobora guhagarika ibikorwa byayo mu Bwongereza, kubera impamvu nk’izi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!