Byabaye kuri uyu wa 20 Kanama 2023, gusa hari abanaketse ko byatewe n’uko uru rubuga rushobora kuba rwagize ibibazo bya tekiniki cyane ko ubutumwa bundi bwashyizweho muri icyo gihe nk’ubw’amagambo bwo butasibwe.
Benshi mu bakoresha uru rubuga bagaragaje ko batishimiye kuba batabona amafoto yabo bashyize kuri uru rubuga muri icyo gihe.
Uwitwa Tom Coates yagize ati “Twitter yakuyeho amakuru yayishyizweho mbere ya 2014. Amashusho n’amafoto yari amaze hafi imyaka irenga icumi kuva mu 2000 yose yakuwe kuri uru rubuga.”
Tweet y’ifoto y’Umunyarwenya wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ellen DeGeneres yafashwe mu 2014 mu birori byo guhemba abahize abandi muri Sinema, (Academy Awards) aho yafashwe ari kumwe n’ibindi byamamare muri uru ruganda nka Bradley Cooper na Jennifer Lawrence nayo yakuweho.
Iyi tweet yigeze kuba iya mbere yakorewe retweet, aho yahererekanyijwe inshuro zirenga miliyoni ebyiri. Icyakora mu masaha make yahise igaruzwa nubwo ayo mahirwe atahawe abantu bose.
Ifoto yashyizwe kuri konti ya X y’uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama ahoberanye n’umugore we bamaze gutsinda amatora ku nshuro ya kabiri mu 2012 na yo ntiyasibwe.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!