SIM Card nyarwanda, imari ishyushye muri Congo nyuma yo guhagarika internet

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 17 Mutarama 2019 saa 11:00
Yasuwe :
0 0

Abaturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo by’umwihariko mu bice bya Kivu y’Amajyapfo n’iya Ruguru bituranye n’u Rwanda bari kugura ku bwinshi SIM Card zo mu Rwanda nyuma y’uko internet ihagaritswe mu gihugu.

Guhera tariki 31 Ukuboza 2018, Umunsi umwe nyuma y’amatora, internet muri icyo gihugu yarahagaritswe ku busabe bwa Komisiyo y’Amatora hirindwa ko hagira abatangaza ibyayavuyemo kandi batabyemerewe.

Ibyumweru bibiri birashize internet itarasubizwaho, ni ukuvuga ko abakunda gukoresha imbuga nkoranyambaga, gusura imbuga za internet n’ibindi bidashoboka.

Televiziyo y’Abafaransa, TV5 kuri uyu wa Gatatu yatembereye ku mupaka wa Ruzizi muri Kivu y’Amajyepfo na Goma muri Kivu y’Amajyaruguru ihana imbibi n’u Rwanda, isanga Sim card zo mu Rwanda ziri kugurwa ku bwinshi.

Umushakashatsi Poivre Badibanga, yavuze ko amaze ibyumweru bibiri atabashaka gukora akazi kubera ko nta internet afite.

Yahisemo kuza ku mupaka wa Ruzizi kugura Sim Card nshya ya sosiyete MTN Rwanda kugira ngo abashe gukora no kuganira n’inshuti ze.

Yagize ati “Biragoye kubona internet hano muri Congo, naje kugura iyi Sim card. Iraza kumfasha kuganira n’abandi kuri WhatsApp”.

Sim Card zo mu Rwanda zirangurwa n’abanye-Congo bacuruza ibijyanye na telefone. TV5 yatangaje ko SIM Card imwe igura ibihumbi bibiri by’amafaranga ya Congo (hafi 1100 Frw) mu gihe SIM Card isanzwe muri Congo igura igihumbi.

Kugira ngo Umunye-Congo abashe kwiyandikishaho Sim Card yo mu Rwanda asabwa kuba afite pasiporo.

Emery, umwe mu bacuruza amakarita na SIM Card za telefone i Goma yavuze ko hari n’abanyarwanda bazibazanira ngo babacururize nubwo bitemewe.

Uko kugura SIM Card mvamahanga biranakorwa ku mipaka ihuza Congo n’u Burundi nkuko TV5 yakomeje ibitangaza.

Gukomeza gufunga itumanaho bibangamiye cyane sosiyete z’itumanaho muri Congo. Nta muntu uzi igihe internet izafungurirwa kuko mu gihugu hakirimo ibibazo biturutse ku matora, aho Martin Fayulu wiyamamaje ku mwanya wa Perezida atemera ko FélixTshisekedi yamutsinze.

Sim Card zo mu Rwanda ni imari ishyushye muri RDC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza