00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Porogaramu za ‘AI’ zigira ingorane mu gutekereza nk’abantu: Ubushakashatsi

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 1 January 2025 saa 08:48
Yasuwe :

Ubushakashatsi bwakozwe na BMJ [British Medical Journal] bugaragaza ko porogaramu zifashisha ikoranabuhanga ry’ubwenge bukorano ‘AI,’ zagaragaje ibimenyetso bisa nk’iby’uburwayi bwo kwibagirwa cyangwa gutakaza ubushobozi bwo gutekereza neza (dementia).

Ubushakashatsi bwakozwe hagamijwe kureba niba izi porogaramu zifite ubushobozi bwo gukora imwe mu mirimo y’abaganga cyane abavura indwara zo mu mutwe.

Mu isuzuma ryakorewe izi porogaramu, hifashishijwe ikizamini kizwi nka ‘Montreal Cognitive Assessment- MoCA’, gikunze gukoreshwa mu gusuzuma ibimenyetso by’ibanze bya dementia ku bantu.

Abashakashatsi bagerageje porogaramu zirimo ChatGPT, Claude.ai, na Gemini basanga zose zifite intege mu bikorwa bisaba ubushobozi bwo gusobanukirwa ishusho y’ikintu [visuospatial skills] cyangwa gufata ibyemezo [executive functions]. Ibi ni byo bice by’ubwonko akenshi bigirwaho ingaruka cyane n’uburwayi bwa dementia.

Urugero rw’ibikorwa byazigoye ni ugushushanya isaha cyangwa guhuza imibare n’inyuguti mu buryo burambuye.

ChatGPT 4.0 ni yo yabashije gukora neza ugereranyije n’izindi, itsindira ku manota 26 kuri 30, bigaragaza ko byibuze ifite ubushobozi bwo gutekereza neza.

Ariko Gemini 1.0 yaje ku mwanya wa nyuma n’amanota 16 gusa. Nubwo izo porogaramu zashoboye gukora neza imikoro isaba kwibuka, guhanga amaso cyangwa kwita ku kintu [attention], no gukoresha indimi, zatsinzwe gusobanukirwa ibyerekeye ibishushanyo bigoye cyangwa kugaragaza ubumuntu n’impuhwe [empathy].

Ibyavuye muri ubu bushakashatsi byerekana ko n’ubwo izi porogaramu zimwe zagiye zigaragaza ubushobozi mu gutanga ibisubizo ku bibazo by’ubuvuzi, ibyo gukora imirimo isaba gutekereza byimbitse bikigaragara nk’inzitizi ikomeye.

Binyuze mu itangazo BMJ Group yakurikije ubu bushakashatsi, yavuze ko ibi bibazo bishimangira ko izi porogaramu zitaragera ku rwego rwo gusimbura abaganga, cyane cyane inzobere mu mitekerereze n’imikorere y’ubwonko.

Abashakashatsi banagaragaje ko zimwe muri verisiyo zabanje z’izi porogaramu zitwaye nabi cyane mu gihe cy’igeragezwa ugereranyije na verisiyo zazo nshya, ibyagereranyijwe no gusaza kw’ubwonko ku bantu bageze mu zabukuru.

Ibi byatumye aba bashakashatsi banzura ko porogaramu za AI zitaragera ku rwego rwo gusimbura abaganga b’inzobere mu ndwara zo mu mutwe, ahubwo zishobora guteza ibibazo bishya kuko zerekana ibimenyetso bisa nk’iby’indwara zo gutakaza ubushobozi bwo gutekereza neza, nk’uko biba ku bantu, bazita “abarwayi bo ku ikoranabuhanga”.

Zimwe muri izi porogaramu ziswe 'abarwayi bo ku ikoranabuhanga'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .