Ni nyuma y’umwaka umwe ushize Bing Chat itangijwe aho ikora nk’ihanganye na ChatGPT. Ubu ubuyobozi bwa Microsoft bukomeje kuyongerera ubushobozi no kuyamamaza ndetse ikaba yahinduriwe izina ikitwa ‘Copilot’.
Iri zina rishya ryatangiye gukoreshwa ku bantu bashakisha amakuru bifashishije Bing, Microsoft Edge na Window 11.
Guhindura izina rya Bing Chat bibaye nyuma y’iminsi mike, Ikigo cya OpenAI gitangaje ko nibura mu Cyumweru abantu barenga miliyoni 100 aribo baba bakoresheje ChatGPT.
Microsoft ikomeje guhangana na OpenAI ku isoko ry’abakeneye ubufasha butangwa n’ikoranabuhanga rigezweho ry’ubwenge bw’ubukorano [Artificial Intelligence] ndetse irimo kugerageza gushyira Copilot ku rwego izajya yifashishwa n’abakiliya bayo n’ibindi bigo by’ubucuruzi.
Copilot ikora neza nk’uko ChatGPT ikora kuko ifite aho ukeneye kuyikoresha yuzuza imyirondoro ye, ubundi akajya ashyiramo amakuru ashaka gushakisha, ikamuha ibisubizo.
Microsoft Copilot kuri ubu iri gukora ku bakoresha ‘Microsoft Edge, Google Chrome na Windows cyangwa MacOS.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!