Meta ifite imbuga nkoranyambaga enye: Facebook, Instagram, WhatsApp na Threads. Zose hamwe zikurikirwa n’abarenga miliyoni eshatu bo hirya no hino ku Isi.
Nko kuri Facebook, Instagram na Threads, iyo umuntu yahatangarizaga ubutumwa bw’ibinyoma, ubw’urwango, ivangura, ubushyigikira ihohoterwa cyangwa iterabwoba, bwakurwaho cyangwa se bugahishwa.
Icyemezo cyo gukura ubutumwa kuri izi mbuga cyangwa kubuhisha abazikurikira gishingira ku busesenguzi bukorwa n’ibigo byabigize umwuga bikorana na Meta.
Zuckerberg yatangaje ko uburyo bwo kugenzura amakuru hifashishijwe ibi bigo buzahagarara guhera muri Amerika, bitewe n’uko ngo iyo bihitamo amakuru yo gusesengura, hari ubwo bibogama.
Mu mashusho y’iminota itanu uyu muherwe yatangarije ku mbuga nkoranyambaga za Meta, yagize ati “Igihe kirageze ngo dusubire aho twahoze, hagamijwe ubwisanzure mu kuvuga. Tugiye gusimbuza abasesengura amakuru Community Notes, tworoshye uburyo bwacu, twibanda ku kugabanya amakosa.”
Community Notes ni ubutumwa bwandikwa n’ikigo gikoresha urubuga nkoranyambaga, bushyira umucyo ku makuru ashobora kuba ayobya abantu, bugaherekezwa na ‘link’ nk’igihamya.
Kuri ubu buryo busanzwe bukoreshwa no ku rubuga nkoranyambaga X rw’umuherwe Elon Musk, ntabwo ho hasibwa ubutumwa bushobora kuba buyobya abantu cyangwa ngo buhishwe.
Perezida w’ikigo Poynter Institute kigenzura PolitiFact, Neil Brown, yagaragaje ko nubwo Zuckerberg yashinje ikigo cyabo n’ibindi bisesengura amakuru kuri izi mbuga kubogama, Meta ari yo ifata icyemezo cyo gusiba ubutumwa cyangwa se ikabuhisha.
Neil yagize ati “Ntabwo kugaragaza ukuri ari ugusiba ubutumwa. Ntabwo abasesengura ukuri bigeze basiba ubutumwa. Iteka Meta ni yo igira ubwo bubasha. Ni igihe cyo kwirinda imvugo rutwitsi kandi itari ukuri mu gusobanura uruhare rw’abanyamakuru basesengura ukuri.”
Ibiro Ntaramakuru AFP bigenzura AFP Fact Check byatangaje ko icyemezo cya Zuckerberg cyababaje umuryango w’abanyamakuru n’abandi bagenzura ukuri kw’amakuru, bisobanura ko bikomeje gukurikirana iki kibazo.
Elon Musk yagaragaje ko icyemezo cya Zuckerberg cyo guhindura uburyo bwo kugenzura amakuru yo ku mbuga nkoranyambaga za Meta ari icyiza.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!