Impamvu ‘Zoom’ yanikiye izindi porogaramu zifasha mu guhamagara cyangwa gukora inama mu ikoranabuhanga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 Werurwe 2020 saa 04:25
Yasuwe :
0 0

Mu buryo busanzwe, iyo abantu bavuze urubuga nkoranyambaga rukunzwe cyane hakundaga kuza urufasha mu gusakaza amashusho, amafoto, kwibutsa isabukuru y’amavuko n’izindi.

Muri iyi minsi ibintu byahindutse kubera ko hafi ya buri wese yategetswe gukorera mu rugo kubera Coronavirus, nyamara agakomeza gukenera kuvugana n’abakozi bagenzi be, kwitabira inama z’ikigo akoramo cyangwa ayobora. Ibyo ntibirimo gukorwa na applications za Twitter, Facebook, Snapchat cyangwa TikTok. Ahubwo ni iyitwa Zoom.

Ni uburyo bwahanzwe n’umushinwa Eric Yuan mu myaka icyenda ishize, ariko ubu bwamaze guca kuri Skype na Microsoft Teams mu kwifashishwa cyane. Ni nabwo buryo inama iheruka guhuza ibihugu 20 bikize ku Isi, G20, yifashishije.

Burimo kwifashishwa kurusha ubundi bwari busanzwe nka FaceTime zikoreshwa kuri za iPhone. Ibyo bikagaragaza impamvu iki kigo cyagiye ku isoko ry’imari n’imigabane muri Mata mu mwaka, kibarirwa agaciro ka miliyari $15, ubu kigeze muri miliyari $40.

- Zoom yoroshya ubuzima

Mu gihe kirekire, gukora inama hifashishijwe amashusho byasabaga kubanza gushyira porogaramu runaka muri mudasobwa cyangwa telefoni, ukamenya uburyo uyihuza n’igikoresho ufite, rimwe na rimwe bigasaba guca mu nzira nyinshi.

Igihe udafite application ya Zoom mu gikoresho cyawe, bizakorohera kuyishyiramo. Igihe inama irimo kubera kuri Zoom, ishobora guhurirwamo abantu bagera ku 100 buri wese ari imbere ya mudasobwa cyangwa telefoni ye, kandi umuntu akaba areba buri wese uri mu nama imbere ye.

Ubusanzwe nka Skype ku buntu yemera abantu 50, ariko Zoom igashyiraho akarusho k’uko nk’urugero niba utetse ugakenera kuvugana n’abandi, ntabwo ari ngombwa ko bakurebera igikoni, ushobora kugena uko inyuma hawe hagaragara mu maso y’abo muri kumwe mu nama.

Ni ukuvuga ko muri icyo gihe, ushobora kubigira nk’aho urimo kuganira wicaye ku mucanga cyangwa mu isanzure. Ubasha kandi kohereza ubutumwa ku muntu uhisemo cyangwa gufata amashusho y’ikiganiro kirimo kuba, ukaza kuyabika.

Umuntu aba afite igihe cy’iminota 40 cyo gukora inama, ku buryo iyo ukeneye ko irenga, umuntu ku giti cye yishyura $14.99 ku kwezi naho ikigo kikishyura $19.99.

- Buri wese yayikoresha

Ntabwo Zoom itoranya ubushobozi bw’igikoresho cy’ikoranabuhanga. Ikora kuri mudasobwa ngendanwa, iPad, iPhone, mudasobwa yo mu biro cyangwa telefoni ikoresha Android. Ni ukuvuga ko umuntu wese, aho ari hose, ashobora kuyikoresha.

Abantu baranayishidukiye kubera ko mu byumweru bishize, Zoom yabaye application yamanuwe kuri internet (download) inshuro nyinshi kuri Apple App Store, kuko nko ku wa Mbere tariki 23 Werurwe yari imaze kumanurwa inshuro miliyoni 2.13, zivuye ku nshuro miliyoni 2.04 ku munsi wari wabanje.

Nyamara mbere y’amezi abiri yabanje, iyi porogaramu yamanurwaga inshuro zitarenze 56.000 ku munsi.

Kuva ibihugu byatangira gusaba abantu bose kuguma mu ngo, bibarwa ko abantu bamaze kuyimanura muri Google inshuro zisaga miliyoni 50.

- Ikora mu buryo bwizewe

Urebye uburyo Zoom irimo gukoreshwa ku rwego rwo hejuru, ushobora kumva uburyo abayikoresha bayizera. Nibyo koko hagiye habamo ibibazo bike. Ariko magingo aya ikoreshwa n’inzego zinyuranye zaba iz’umutekano, ubuvuzi n’izindi.

Impungenge ariko ntizibura. Hari nk’igikorwa kirimo kwitwa "Zoombombing", aho abajura mu by’ikoranabuhanga bashobora kwinjira mu kiganiro banyuze kuri konti y’umuntu umwe, ugasanga berekanyeho amashusho atajyanye n’ibirimo kuba.

Rumwe mu ngero ziheruka gutangazwa ni uburyo banyuze ku muntu umwe bakereka abari mu nama bose amashusho y’urukozasoni.

Uburyo bw'ikoranabuhanga burimo kwifashishwa cyane mu gukorana inama muri ibi bihe. Aha Perezida Paul Kagame yari mu nama n'abayobozi b'ibihugu 20 bikize, G20

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .