00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imikorere n’amateka bya Wifi

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 11 Ukuboza 2021 saa 10:21
Yasuwe :

Wireless Fidelity (WiFi) ni uburyo bw’itumanaho rya internet y’inziramugozi rikoresha ubugenge bw’amajwi y’iminara nk’uko radio, telefoni na televiziyo bibigenza.

Ni ukuvuga ko nk’uko radio yakira ikanohereza amajwi, WiFi nayo ni uko bigenda.

Urubuga rwa Howstuffworks rusobanura ko mudasobwa (cyangwa telefoni) ifata amakuru ikayahinduramo amajwi maze ikayohereza ikoresheje iminara.

Router ya WiFi ni yo yakira ayo majwi ikayasesengura mu buryo bwa “modulation” ikayohereza kuri internet ikoresheje umugozi wa connection.

Urwo ruhererekane ni rwo rubaho router ikagenda yakira amakuru ikuye kuri internet ikayahinduramo amajwi ikayohereza kuri “adaptateur” ya mudasobwa ariko hatifashishijwe umugozi.

Ayo majwi ni amwe n’ayifashishwa mu bugenge bw’ikoranabuhanga telefoni tuvugiraho na radio twumva bikoresha nubwo hazamo ikinyuranyo gito.

Hagaragazwa ko agendera ku bwikube (fréquences) bwa 2,4 GHz cyangwa 5 GHz, bukaba buri hejuru cyane ugereranyije n’ubw’aya telefoni na televiziyo. Uko kuba fréquences iri hejuru bituma signal itwara amakuru menshi kandi mu gihe gito kuko yihuta.

WiFi ibarwa mu bipimo bya 802,11 iyo humvikanishwa ingufu n’ubushobozi byayo.

Nk’uko bavuga ububiko bw’igikoresho cy’ikoranabuhanga bakubwira ngo ni 2GB (urugero) ukamenya ibyo gishobora kubika, WiFi nayo bavuga 802,11 bakongera inyajwi inyuma ababizi bakamenya uko ubushobozi bwayo bungana.

Bwa mbere bigenwa hari mu 1999, hakoreshwa iya 802,11b. Igenda biguru ntege ariko iranahendutse cyane ugereranyije n’izindi. Yohereza amakuru ari kuri megabits 11 mu isegonda, igakoresha ubwikube bwa 2,4GHz.

Nyuma yaho haje indi ya 802,11a ikoresha ubwikube bwa 5GHz, igatwara amakuru ari kuri megabits 54 ku isegonda.

Iyo yakurikiwe n’iya 802,11g iri ku bwikube bwa 2,4GHz ariko yo ikihuta cyane kurusha 802,11b kuko yoherezaga amakuru ari kuri megabits 54 mu isegonda.

Mu 2009 hazanywe iya 802,11n irenze izo zindi zose haba ku muvuduko no mu bushobozi kuko itwara megabits 140 ku isegonda, ikabasha gutwara amakuru mu miyoboro ine kandi buri yose yatwara ashobora kugera kuri megabits 150 ku isegonda.

Icyakora router zayo nyinshi zitwarira mu miyoboro ibiri cyangwa itatu.

Mu 2014 hatangijwe 802,11ac ifite ubwikube bwa 5GHz ariko ikagira umuvuduko urenze cyane uw’izayibanjirije. Yohereza megabits 450 ku isegonda mu muyoboro umwe kandi ikaba ifite imiyoboro igera ku munani. Hari abagiye bayita 5G cyangwa Gigabit WiFi kubera uwo muvuduko.

Mu 2019 haje indi ya 802,11ax yamenyekanye cyane nka WiFi 6. Yohereza Gigabits 9,2 ku isegonda ikihuta cyane ku gipimo cya 20% ugereranyije n’uko 5GF igenda.

Iya 802,11be yo ntiratangira gukoreshwa ahubwo itegerejwe mu 2024, ikazaba irenze izo zose zihari.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .