Iki kigo cyatangaje ko mu mibare y’ibanga 20 ikoreshwa mu Bubiligi, “admin” iza ku isonga.
Ku Isi hose “admin” ni wo mubare w’ibanga uza ku mwanya wa kabiri ugakurikirwa na “123456”.
Icyo iyi mibare y’ibanga yose ihuriweho ni uko yoroshye gutekerezwa.
Ubu bushakashatsi bugaragaza ko imibare y’ibanga yoroshye ikunzwe gukoreshwa ku mbuga nkoranyambaga maze igoye igakoreshwa kuri Konti za Banki.
Muri uyu mwaka hagiye hagaragara imibare y’ibanga yahimbwe hagendewe kuri filimi ndetse n’imikino yo kuri mudasobwa “video games.”
Urugero ni “pokemon20” iri mu zakoreshwejwe cyane mu Bubiligi, “Aladdin66” yakoreshewe cyane muri Taiwan, naho “Supermario12” ikoreshwa cyane muri Autriche.
Muri Mexique, benshi bakoresheje “gtasanadreas123” bagendeye ku mukino witwa GTA San Andreas.
31% password zikoreshwa ku Isi yose, zigizwe n’imibare gusa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!