Iri koranabuhanga rishya, rifite ubushobozi bwo gusesengura amashusho no gusubiza ibibazo bikakaye by’abayikoresha.
Mu 2023 ni bwo umuherwe akaba na nyir’urubuga rwa X, Elon Musk, yatangaje ko yatangije ikoranabuhanga ry’ubwenge bukorano, Grok, intego ari ugufasha abakoresha uru rubuga yaguze milliyari zirenga 44$ kubona amakuru bifuza mu gihe gito.
Kuri ubu hagezweho porogaramu ya ‘Grok 3’ yari imaze igihe kirekire ivugururwa, dore ko yagombaga kuba yarashyizwe hanze mu 2024.
Bivugwa ko yakozwe mu rwego rwo guhangana n’izindi porogaramu bikora kimwe nka ChatGPT-4 ya OpenAI na Gemini ya Google.
Yagiye hanze ifite verisiyo eshatu zitandukanye. Imwe muri zo ni ‘Grok 3 mini’ yihuta mu mikorere ariko ikaba idatanga amakuru nk’aya ngenzi zayo.
Hari kandi ‘Grok 3 Reasoning’ na ‘Grok 3 mini Reasoning’ zihariye mu gukemura ibibazo by’imibare hirindwa amakosa ya hato na hato. Zisubiza kandi ibijyanye na siyansi, ibijyanye n’ikoranabuhanga ryo kubaka porogaramu za mudasobwa n’ibindi.
Ikigo cya xAI cyatangaje ko Grok 3 irusha ubushobozi GPT-4o mu magerageza yagiye akorwa harimo iryo kureba uko izi porogaramu za AI zibasha gusubiza ibibazo by’imibare [AIME], n’iryo gusubiza ibibazo bishingiye kuri siyansi ku rwego rwa PhD [GPQA].
Iki kigo cyanavuze ko Grok 3 yaje imbere mu irushanwa rya Chatbot Arena, aho porogaramu nyinshi zahatanaga ku gusumbanya ubushobozi.
Musk yavuze ko mu mezi ari imbere, azatuma Grok 2 ishobora kuvugururwa no gukoreshwa na buri wese, ibizwi nka ‘Open Source’.
Ubwo Grok yamurikwaga bwa mbere, Musk yatangaje ko arangamiye gutanga uburenganzira busesuye ku bibazo bizajya bibazwa iyi porogaramu, ko nta vangura rizabamo mu bisubizwa.
Yavuze ko Grok ije ari igisubizo ndetse yubatswe mu buryo bwiza buzatuma abaturage bayikoresha mu iterambere ryabo aho kubangiza.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!