Mu 2020 nibwo Google yari yatanze integuza y’uko izi mpinduka zizabaho.
Icyo gihe yavuze ko konti zidakoreshwa zorohereza abajura mu by’ikoranabuhanga (hackers) kwiba ndetse no kohereza ubutumwa bubi kuko zifite imibare y’ibanga (password) yoroshye.
Mu gushyira mu bikorwa ingamba nshya, Google yatangiye koherereza buri wese ubutumwa kuri konti ye bumenyesha iby’izi mpinduka.
Google ivuga ko ubu butumwa buzagera kuri buri wese yaba akoresha konti ye cyangwa se iri muzizasibwa. Izi ngamba ntizireba konti z’ibigo, amashuri n’imiryango yigenga.
Uko watuma konti yawe idasibwa
Niba warakoresheje konti yawe mu myaka ibiri ishize, ntabwo izasibwa. Niba ariko imyaka ibiri ishize utarigeze uyikoresha, ushobora gukora bimwe muri ibi bikurikira, bityo konti yawe ntisibwe.
Gusoma cyangwa kohereza ubutumwa ukoresheje konti yawe, koherereza undi muntu ifoto, kumanura kuri internet [download] porogaramu runaka ukoresheje iyo email cyangwa gukoresha ishakiro rya Google ukoresheje iyo email.
Konti iyo imaze gusibwa, nyirayo ntashobora kongera kuyikoresha. Amafoto, inyandiko n’ibindi yagiye yohereza akoresheje iyo konti, ntiyongera kubibona.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!