Flickr igiye gusiba miliyoni z’amafoto nyuma yo kugabanya ayo umuntu ashobora kubikaho ku buntu

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 3 Ugushyingo 2018 saa 01:46
Yasuwe :
0 0

Flickr yatangaje ko igiye gukora impinduka mu mikorere y’urubuga rwayo rubikwaho amafoto, aho iteganya ko konti ifunguweho ku buntu itagomba kujyaho amafoto arenze 1000.

Ni impinduka zitangajwe nyuma y’uko Flickr yahoze ari iya Yahoo, mu ntangiriro z’uyu mwaka yaguzwe n’ikigo gikora ibijyanye n’amafoto, SmugMug. Biteganywa ko ku muntu ukeneye gushyiraho amafoto yose akeneye cyangwa amashusho, azajya yishyura $50 ku mwaka.

Konti yafungujwe n’umuntu ku giti cye utayitangaho amafaranga, azaba afite uburenganzira bwo gushyiraho amafoto 1000, arengaho akazatangira gusibwa guhera muri Gashyantare 2019.

Ni umubare uri hasi cyane ugereranyije n’uko umuntu yabaga afite uburenganzira bwo gushyiraho amafoto afite ubunini bwa 1 TB, ashobora kugera hagati ya 200,000-500,000.

Iki kigo cyatangaje ko nibura 3% gusa by’abantu bashyira amafoto kuri Flickr bakoresheje konti z’ubuntu aribo bafite amafoto arenga 1000 yashyizweho, ku buryo bayikoresha mu buryo budatuma nayo ibasha gutera imbere.

Umuyobozi Wungirije wa Flickr, Andrew Stadlen, yagize ati “Iyo terabyte y’ubuntu usanga ariyo ikurura abantu benshi bakeneye aho kubika ku buntu, aho kuba guhura n’abandi bantu bakunda ibijyanye n’amafoto.”

“Ibyo byahinduye imikorere y’urubuga rwacu, ruva ku kuba aho guhurira no gusangira inyungu zituma Flickr iba igicumbi cyiza cy’abafotozi ku Isi.”

Mbere y’uko hatangira gutangwa 1TB mu 2013, konti z’ubuntu kuri Flickr zashyirwagaho amafoto 200 ashobora kubonwa n’umuntu wese, ariko ku yo umuntu abika aho abona wenyine akaba menshi kurushaho.

Yahoo, yo yari nyiri Flickr yaje kugena ko umuntu yajya abona 1TB yo gushyiraho amafoto gusa, nyuma yo kubona ko abashaka kubika amafoto bari bamaze kuyoboka Instagram.

Nyuma y’uko ikigo gikora ibijyanye n’amafoto, SmugMug kiguriye Flickr muri uyu mwaka, kiri kugerageza guhindura uru rubuga ngo rukoreshwe cyane n’abantu bishyuye, kurusha kujya rubonera amafaranga mu bikorwa byo kwamamaza gusa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza