Facebook irashinjwa guha ibindi bigo uburenganzira bwo gukoresha amakuru bwite y’abayikoresha

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 Ukuboza 2018 saa 09:11
Yasuwe :
0 0

Urubuga nkoranyambaga rwa Facebook rurashinjwa kuba kuva mu 2010 rwarahaye ibigo by’ikoranabuhanga bisaga 150, uburenganzira bwo kwinjira no gukoresha amakuru bwite y’ababarizwa kuri uru rubuga.

Facebook ivugwaho kuba yarahaye biriya bigo uburenganzira bwo gusoma, gusiba ubutumwa bwite no kumenya imyirondoro y’inshuti zabo kuri Facebok kandi hatabayeho kubanza kubasaba uburenganzira.

Mu nkuru yatangajwe ku wa Kabiri, The New York Times yavuze ko mu bigo byagurishijwe amakuru na Facebook harimo; Amazon, Microsoft, Netflix, Spotify, Yahoo n’urubuga Yandex rukoreshwa nk’ishakiro mu Burusiya.

Ibi ngo byakozwe binyuze mu masezerano ku gusangira amakuru yashyizwe mu bikorwa kuva mu 2010-2017. Nyuma y’uko ahagaritswe kandi ngo ibigo nka Yahoo na Yandex byakomeje kwinjira mu makuru y’abakoresha Facebook.

Facebook kandi ngo yari yarahaye Apple uburenganzira bwo kumenya inshuti n’ingengabihe z’abantu, kabone nubwo bo baba barahisemo uburyo bubuza iki kigo kubona aya makuru.

Ku rundi ruhande ariko Facebook yibasiwe n’ibibazo byiganjemo ibishingiye ku mutekano w’amakuru w’abayikoresha, yatangaje ko ibyo yakoze bitanyuranye n’amategeko.

Konstantinos Papamiltiadis ushinzwe ibijyanye n’izindi porogaramu zikoreshwa kuri Facebook yavuze ko amasezerano bagiranye na biriya bigo atabyemerera gukoresha amakuru y’abakoresha uru rubuga batabanje kubyemera, kandi batigeze barenga ku byo bumvikanye na Komisiyo ishinzwe ubucuruzi mu 2012.

Ikindi ngo Facebook isanga itari inakeneye gusaba uburenganzra mu buryo bweruye, kuko n’ubundi abahabwaga ariya makuru ari abafatanyabikorwa bakorana mu rwego rw’imikorere yagutse y’uru rubuga.

Abasenateri barimo Amy Klobushar bagaragaje ko ibyo Facebook yakoze bidakwiye, ndetse uyu we aboneraho gusaba Inteko Ishinga Amategeko gutora itegeko rirebana n’amakuru ryaganiriweho muri Mata 2018.

Kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka Facebook yavuzweho ibibazo birebana n’umutekano w’amakuru, ni nabwo byatahuwe ko Ikigo Cambrigde Analytica cyakoresheje nta burenganzira amakuru y’abasaga miliyoni 87 mu kwamamaza Perezida Donald Trump.

Muri Mata 2018, Mark Zuckerberg washinze Facebook yitabye Inteko Ishinga Amategeko asabwa gusobanura icyo bari gukora ngo barinde umutekano w'amakuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza