Elon Musk yatangaje izi mpinduka ku wa Kane tariki 31 Kanama mu 2023, mu butumwa yashyize kuri X.
Yavuze ko izi mpinduka zizagerwaho n’abakoresha urubuga rwa X muri telefone za Apple, izikoresha Android na mudasobwa kandi abantu bakabasha guhamagarana bitabaye ngombwa ko umwe aba azi nimero za telefone za mugenzi we. Gusa ntiyigeze avuga igihe izi mpinduka zizashyirirwa mu bikorwa.
Elon Musk yatangaje aya makuru mu gihe hashize iminsi mike X ikoze impinduka mu makuru asabwa ugiye gukoresha uru rubuga nkoranyambaga, hakongerwamo ajyanye n’aho umuntu yagiye, ibikumwe (fingerprint) n’isura (face Id).
Mu gihe X yakorwaho izi mpinduka yaba yiyongeye mu zindi mbunga nkoranyambaga nka Facebook, Instagram na WhatsApp zisanganywe iri koranabuhanga.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!