Uko ikoranabuhanga rirushaho kugenda ryaguka ni nako hagenda hashakirwa umuti ibibazo bihari. Ku kijyanye n’ihuzanzira, hagaragazwa ibisubizo binyuranye nko kwifashisha ikoranabuhanga rya satellite n’ibindi.
Ikigo Airbus Defence and Space, kibinyujije mu ishami ryacyo rya Aalto Haps rikorera i Hertfordshire mu Bwongereza, cyubatse ikoranabuhanga rigamije gukemura ibibazo by’ihuzanzira mu bice binyuranye hifashishijwe drone zoherezwa mu kirere.
Iri koranabuhanga ryifashisha drone za ‘Zephyr’, zagenewe gukorera mu gice cy’ikirere kizwi nka ‘Stratosphere’ kiri hagati y’ibilometero 10 na 50 uvuye ku Isi, [High Altitude Platform Station (HAPS)].
Mu mikorere yazo zifashisha ingufu z’imirasire y’Isuba ku buryo mu masaha yo ku manywa zibika izi ngufu muri bateri zazo, maze zikazikoresha mu masaha y’ijoro.
Izi drones zikora nk’iminara mu kirere, zishobora kwifashishwa mu gukemura ibibazo by’ihuzanzira birimo iby’itumanaho, kugenzura bimwe mu bikorwa bikorerwa ku Isi, gushyigikira ibikorwa by’ubushakashatsi, zishobora no kwifashishwa mu gukwirakwiza internet ya 4G na 5G cyane mu bice bigafite iminara, n’ibindi bitandukanye.
Izi drones za ‘Zephyr’ zifite ubushobozi bwo kugera byibuze muri bilometero 2o uvuye ku Isi. Umwaka ushize drone imwe y’ubu bwoko yamaze iminsi 64 mu kirere ariko intego ni uko nibura imwe yazajya imara iminsi 200 igasimbuzwa indi, cyangwa igahindurirwa bimwe mu bikoresho nka bateri n’ibindi ubundi ikongera koherezwa mu kirere.
Kuri ubu izi drones za ‘Zephyr’ zikorera mu bice by’ibyaro mu bihugu bya Australia, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza aho zifashishwa mu gutanga internet, gukurikirana iby’ihindagurika ry’ibihe ndetse no mu bushakashatsi mu bijyanye n’akayunguruzo ka Ozone ariko bigakora mu rwego rw’isuzuma kuko biteganijwe ko serivisi zazo zizagezwa hirya no hino ku Isi mu 2025.
Umuyobozi Ushinzwe Itumanaho rya Telefoni muri Aalto Haps, Jeff Smith, ubwo yari yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku Iterambere ry’Ikoranabuhanga rya Telefoni Ngendanwa, yavuze ko iki kigo cyamaze imyaka hafi 15 mu iyubaka ry’iri koranabuhanga ariko nyuma y’umwaka utaha bakazatangira gutanga serivisi zaryo mu bice binyuranye by’Isi.
Ati “Byagaragaye ko ikoranabuhanga aricyo kintu cy’ibanze gisabwa kugira ngo wihutishe itangwa rya serivisi nk’ubuvuzi, Mobile Money, uburezi n’izindi. Twe nicyo dushaka kwibandaho gutanga internet cyane mu bice by’ibyaro cyangwa ibindi bitagerwaho n’ umurongo mugari [broadband].”
Yavuze ko no mu bice bituranye n’umutungo kamere w’amazi nk’inyanja, bisanzwe bizwiho ibibazo by’ihuza nzira, izi drones zifite ubushobozi bwo kubikemura.
Intego za Aalto Haps ni uko byibuze drone imwe izajya yoherezwa mu kirere ikamarayo amezi atatu. Urugendo rwo kujyayo no kuvayo rutwara iminsi icumi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!