Ni ubwa mbere iki kigo cy’i Hangzhou gisohoye amakuru ajyanye n’inyungu zacyo.
Aya makuru ashobora kongera gutuma agaciro k’ibigo byo hanze y’u Bushinwa bikora ibijyanye na ‘AI’ kagabanyuka ku masoko y’imari n’imibagane, nk’uko byagenze muri Mutarama ubwo iki kigo cyamurikaga porogaramu za DeepSeek R1 na V3.
Kimwe mu byatumye amasoko y’imigabane ahungabana ni uko DeepSeek yagaragaje ko yakoresheje amafaranga atarenze miliyoni esheshatu z’amadorali ya Amerika mu gutoza porogaramu zayo, kandi ibindi bigo cyane ibyo muri Amerika bikoresha akayabo kaza miliyari.
DeepSeek yavuze ko niba igiciro cyo gukodesha ‘chip’ imwe ya Nvidia H800 [ivuga ko ari zo ikoresha] ari Amadorali ya Amerika abiri ku isaha, amafaranga akenewe ku munsi mu gukoresha porogaramu zayo V3 na R1 angana na $87,072.
Yavuze ko amafaranga izi porogaramu zakinjiza ku munsi ashobora kugera kuri 562.027$, bivuze inyungu ya 545% ugereranyije n’igishoro. Mu gihe cy’umwaka, aya mafaranga yaba arenga miliyoni 200$.
Gusa ariko iki kigo cyavuze ko amafaranga ibona mu by’ukuri ari make ugereranyije n’ayatangajwe kuko ikiguzi cyo gukoresha porogaramu yayo ya V3 kiri hasi ugereranyije n’icyo gukoresha iyaa R1.
Ikindi ngo ni ukubera serivisi zimwe na zimwe zitaratangira kwinjiza amafaranga, ndetse abakoresha izi porogaramu kuri internet na telefoni zisanzwe bazikoresha ku buntu.
Yanongeyeho ko hari igihe abakenera kuzifashisha mu kubaka izindi porogaramu bishyura amafaranga make ugereranyije n’ibisanzwe.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!