00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

COVID-19: Mu Rwanda hubatswe iminara mishya 300 kubera ubwiyongere bw’ikoreshwa rya internet

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 1 Ukuboza 2021 saa 09:37
Yasuwe :

Umuyobozi ushinzwe kugenzura ikoranabuhanga mu Rwego Ngenzuramikorere (RURA),Gahungu Charles, yatangaje ko kuva ku mwaduko wa COVID-19, mu Rwanda hamaze kubakwa iminara irenga 300 kubera ubwiyongere bw’ikoreshwa rya internet.

Magingo aya ibikorwa byinshi byimuriwe ku ikoranabuhanga aho bishoboka hose, nk’imwe mu ngamba yasanzwe izafasha mu guhangana n’icyorezo. Ihererekanya ry’amafaranga, guhaha, kwaka no gutanga serivisi za Leta n’iz’abikorera, gutumiza ibicuruzwa mu mahanga, kwiga n’ibindi byinshi bisigaye bikenera internet.

Byatangiye gushyirwa mu ngiro by’umwihariko kugira ngo bifashe abantu kwitwararika mu bihe bigoye by’icyorezo ariko abenshi bashimangira ko na nyuma yacyo ikoranabuhanga ryagombye gukomeza kwimakazwa hose kuko ryoroheje byinshi.

Gahungu yasobanuye ko uko kuba benshi bakeneye internet byatumye itumanaho rigorana biba ngombwa ko hongerwa iminara.

Ati “Abantu benshi nta yandi mahitamo bari bafite, byabaye ngombwa ko hakoreshwa ikoranabuhanga, imishinga itangira gukorera ku isoko ryo kuri murandasi. Icyo twakoze kwari ugukorana n’ibigo by’ikoranabuhanga kugira ngo byongere ubushobozi, ari no muri urwo rwego habayeho kongera iminara myinshi mu gihugu.”
“Hongerewe iminara irenga 300 (kuva aho COVID-19 itangiriye). Ikoreshwa rya internet ryariyongereye cyane.”

Yagaragaje ko hari igihe cyageze internet igakenerwa cyane bigatuma igenda buhoro, “biba ngombwa ko hongerwa ubushobozi bw’ibikorehso bikenewe” ku bufatanye n’ibyo bigo by’itumanaho.

Kongera ibyo bikoresho birimo iminara byatumye umuvuduko wa internet mu gihugu uzamuka, uva kuri megabytes ibihumbi 64 ku isegonda mu 2019-2020 ugera ku bihumbi 111 muri Kamena 2021.

Ati “Bigaragagara ko ikoreshwa rya internet mu Rwanda muri icyo gihe cy’umwaka umwe ryarenze 70%.”

Gahungu yemeje ko RURA ikomeza kugenzura ikoreshwa rya internet mu nzego zitandukanye ari na ko isaba ibigo by’itumanaho kugira imiyoboro minini ihagije kugira ngo bibashe guhaza Abanyarwanda.

Guhatana ku batanga serivisi za internet

Indi ngingo uwo Muyobozi yakomojeho ni ukuzana ibigo byinshi bitanga serivisi za internet mu Rwanda, ku buryo bizapiganira isoko bityo bigatanga serivisi inoze.

Ati “Muri rusange dukora igenzura, byaba na ngombwa tugashaka ibindi bigo biza ku isoko kugira ngo ihangana hagati y’abatanga iyo serivisi ryiyongere, noneho ni habaho ihangana rinini bizatuma n’ubuziranenge bwa serivisi bwiyongera.”

“Twe nka RURA turareba ko sosiyete zishinzwe gutanga serivisi zitanga ibyo zigomba ariko tukanagenzura ngo ku isoko bihagaze bite. Ese ni ngombwa ko tuzana abandi batanga izo serivisi cyangwa abahari barahagije?”

Mu mezi make ashize humvikanye amajwi y’abatari bake binubira imikorere ya sosiyete zimwe na zimwe by’umwihariko kuri serivisi ya internet.

Muri Kanama 2021 RURA yandikiye MTN Rwanda iyihanangiriza, iyisaba ko igomba kuba yakemuye ibibazo biri mu mitangire ya serivisi zayo bitarenze ku wa 30 Ugushyingo 2021 cyangwa igafatirwa ibihano birimo no gucibwa amafaranga.

Gahungu yakomeje ati “Ibipimo tuba twarashyizeho ni byo bituma tubasha kureba ngo iki kigo imikorere yacyo igeze aha ngaha. Nyuma rero hari amabwiriza, iyo dusanze batarabyujuje cyangwa batarabigezeho, urwego rubishinzwe rufata imyanzuro.”

Irakoze Marie Grace ni umunyeshuri muri Kaminuza ya UTB aho yiga ubukungu n’ikoranabuhanga. Mu bihe bya COVID-19 yakoze umushinga wo gucururiza imyenda kuri internet ariko ni naho yakomereje amasomo.

Asobanura uko yamufashije, yagize ati “Internet yambereye igisubizo cyane mu myigire yanjye kuko ntabwo twari tukijya mu ishuri kandi twagombaga gukomeza amasomo.”

“Twacururije imyenda kuri internet. Byatangiriye kuri WhatsApp, bigeze igihe tubishyira kuri murandasi. Biragenda cyane.”

Magingo aya ibigo bitangira serivisi za internet mu Rwanda birimo Airtel-Tigo Rwanda, MTN Rwanda, Canal Box, Mango 4G na Net Pro.

RURA ivuga ko internet ubu igera hafi mu Rwanda hose naho abayikoresha bangana na 62%.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .