Ubusanzwe, Artifact yari ikusanyirizo ry’amakuru [aggregator] aho umuntu yajyaga akabonaho ibintu biri ku mbuga za internet zitandukanye, ariko ubu urukoresha abasha kuba yakwandika ikintu kuri uru rubuga.
Mike Krieger, umwe mu bashinze Artifact yatangaje ko ubu buryo bushya bukurikira impinduka zari ziherutse gukorwa aho abakoresha uru rubuga basangiza abandi link z’inkuru runaka bifuza ko basoma.
Ubu, ntabwo bigarukira ku gusangizanya link gusa ahubwo bigera no ku magambo. Amagambo umuntu yandika kuri uru rubuga ashobora kuba arimo umutwe w’inkuru [title], ubutumwa wifuza ko abandi basoma [text] ndetse n’amafoto.
Ubu butumwa bufite link yabwo yihariye [URL] ku buryo umuntu ashobora kuyifata akayishyira ku zindi mbuga nkoranyambaga.
Izi mpinduka zihesha Artifact kuba yahangana byeruye na X (yahoze yitwa Twitter) cyangwa se Instagram na Threads.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!