Muri Nzeri gusa, abantu miliyoni 24 basuye imbuga za internet zifite iryo koranabuhanga.
Serivisi nk’izi zo kwambika ubusa abagore, zikomeje kugaragara cyane mu zamamazwa ku mbuga nkoranyambaga nk’uko ubushakashatsi bwa Graphika, ikigo kigenzura imikorere y’imbuga nkoranyambaga bubigaragaza.
Urugero rutangwa ni uko kuva uyu mwaka watangira, umubare wa ‘links’ zamamaza serivisi zo kwambura ubusa abantu, wiyongere hejuru ya 2400% kuri X na Reddit. Guhindura ayo mafoto, bikorwa hifashishijwe AI, ifoto y’umuntu igahindurwa ku buryo igaragara yambaye ubusa.
Imbuga nyinshi zifashishwa mu guhindura ayo mafoto, usanga zibanda cyane ku mafoto y’abagore.
Izi application ziri mu zikomeje guhangayikisha abantu, kubera iterambere rya AI ku Isi muri iki gihe.
Abo amafoto yabo yahinduwe muri ubu buryo babuze aho berekeza kuko nta mategeko ariho ahana ibi bintu mu bihugu byinshi.
Imbuga nkoranyambaga nka TikTok zatangiye gushyiraho ingamba zikomeye zirimo ko mu ishakira ryazo, zakuyemo ijambo ‘undress’ [gukuramo umuntu imyenda] ryakoreshwaga mu gushakisha amafoto y’abagore bambitswe ubusa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!