Alibaba yatangije ikoranabuhanga ryo kwisuzumisha indwara ku buntu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 Mutarama 2020 saa 12:12
Yasuwe :
0 0

Alibaba imenyerewe mu bucuruzi bwo kuri internet, yatangije serivisi y’ikoranabuhanga yo gusuzuma uburwayi ku buntu, hagamijwe kugabanya igitutu ku bitaro kirimo guturuka ku ikwirakwira rya virusi ya Coronavirus.

Abakoresha iyi serivisi bazajya babasha gusuzumwa banabone amakuru kuri iki cyorezo ku gihe, hirya no hino mu gihugu binyuze ku rubuga rwa Alibaba ruzwi nka Taobao cyangwa kuri application ya telefoni yo kwishyuriraho yitwa Alipay.

Amagana y’abaganga bo hirya no hino mu gihugu barimo gutanga serivisi zo gusuzuma binyuze kuri iyi application, aho muri bo abarenga 70%, ari inzobere mu bijyanye n’indwara z’ubuhumekero n’ubuvuzi rusange.

Kugera Saa Sita z’amanywa zo ku cyumweru, iyi serivisi yari imaze kwakira hafi abantu 400 000, nyuma y’amasaha 24 itangijwe. Abagera kuri 97% byabo ni abo mu ntara ya Hubei mu Bushinwa aho icyorezo cya Coronavirus, cyugarije cyane.

Abarenga 90% barabaza ku buryo bwo kwirinda no kwivuza icyorezo cya Coronavirus n’ibihaha.

Ikigo Alibaba cyashinzwe mu 1999 n’umuherwe w’Umushinwa, Jack Ma, ubu kikaba kibarirwa mu gaciro ka miliyari 460 z’amadolari.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .